Categories: RWANDAUBUZIMA

Abavuga ko SIDA ikizwa n’amasengesho baburiwe

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima bugaragaza ko Virusi itera Sida itavuzwa n’amasengesho kuko kugabanuka kw’ingano yayo mu mubiri hari abashobora kubyita ukundi, bikagera n’aho umuntu avuga ko yasengewe agakira ariko atari byo kuko nta muti nta n’urukingo igira.

Advertisements

Umubyeyi uzwi nka Mama Rene utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko atari rimwe atari kabiri, yabonye asenga Imana ikumva uko yasenze igakora ibitangaza, ku buryo ahamya ko nta kiyinanira.

Agira ati “Ku bw’umugambi Imana iba ifite ku muntu nta kintu na kimwe itamukorera; hari abantu Imana ikiza kubw’umumaro ibategerejeho, kandi iyo usenze hari igihe Imana ibikubwira, ikakubwira iti uyu muntu azakira cyangwa se nzamurindira muri ubwo burwayi.”

Yongeraho ati “Jyewe nkubwiye ngo aba n’aba, naba nihimbaje, ariko si ubwa mbere mbona Imana ikora imirimo y’ibitangaza ku bantu, kandi wenda nubwo amaso yawe atarabibona 100% ariko ujya ubyumva.”

N’ubwo Mama Fabrice avuga ko Imana ishobora gukiza Sida ku bw’abantu basenze, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC) cyo kivuga ko Virusi itera Sida itavuzwa n’amasengesho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida muri RBC, Dr Basile Ikuzo, avuga ko kugabanuka kw’ingano ya virusi itera Sida mu mubiri hari abantu bashobora kubyita ukundi, bikagera n’aho bavuga ko basengewe bagakira, kuko itakigaragara mu mubiri.

Agira ati “Hari abantu bajya bagenda abandi bakabasengera, ariko babababwira ko bakize virusi itera Sida. Ntabwo virusi itera Sida iba yakize kuko nta muti nta n’urukingo igira.”

Ku bantu banywa imiti neza, virusi itera Sida ngo igabanuka mu mubiri, maze bapimwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe bikaba byagaragaza ko nta virusi afite.

Ikiyongereye kuri ibyo, nuko ngo umuntu ugeze ku rwego rwo gupimwa maze virusi ntigaragare, ngo aba atananduza uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye, ari nayo mpamvu abafite virusi itera sida bahora bashishikarizwa kunywa imiti neza.

Mu Rwanda abafite virusi itera Sida bafata imiti bari ku kigero cya 97%, mu gihe abagera 98% by’abafite iyo virusi bagabanya ingano yayo bafite mu mubiri bijyanye no gukurikiza amabwiriza.

Ibi byafashije u Rwanda nk’Igihugu kugabanya imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82% binatuma abicwa nayo bagabanuka kugeza ku kigero cya 86%.

Mu Rwanda, muri buri mpfu ijana, haba harimo abantu barindwi bazize SIDA. Iyi imibare yaragabanutse ugereranyije no mu myaka 11 ishize, kuko icyo gihe mu mpfu ijana, habaga harimo makumyabiri z’abazize SIDA.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA, mu gihe abagera 2600 bahitanwa na yo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago