RWANDA

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, menya byinshi kuri we

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr.Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr Edouard Ngirente wari muri izi nshingano kuva mu 2017.

Advertisements

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga, nibwo Dr Nsengiyumva yashyizwe muri izi nshingano zo kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

Dr.Justin Nsengiyumva, wagizwe Minisitiri w’intebe,yari umuyobozi wungirije wa bank nkuru y’u Rwanda BNR umwanya yashyizweho tariki 25 Gashyantare 2025.

Mbere yo kugenwa muri izi nshingano nshya, Dr. Nsengiyumva usibye kuba yari Visi Guverineri wa BNR, uyu mugabo yakoze nk’Inzobere mu bijyanye n’Ubukungu (Senior Economic Advisor) mu Biro bishinzwe Gari ya moshi n’Imihanda (Office of Rail and Road) mu Bwongereza kuva muri Mata 2016.

Yigeze no gukora nk’impugucye mu bukungu (Economist) muri Minisiteri ishinzwe umurimo n’imibereho y’abaturage mu Bwongereza (Department for Work and Pensions), ndetse aba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda mu 2008, no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005 kugeza 2008.

Yanakoreye umuryango Refugee Action kuva 2009 kugeza 2013, aho yari ushinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi kuri politiki (Policy and Research Development Manager).

Dr. Nsengiyumva afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, aho yibanze ku iterambere ry’imari, imiyoborere ya Leta muri za banki, n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga yinjira mu gihugu.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MA) mu micungire n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’ubukungu, yakuye muri Kaminuza ya Nairobi, ndetse n’iy’icyiciro cya mbere (Bachelor’s) mu bucuruzi (Commerce) yakuye muri Kaminuza Gatolika y’Iburasirazuba bwa Afurika (Catholic University of Eastern Africa).

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago