INKURU ZIDASANZWE

Protais Mitali wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 10 atuye.

Advertisements

Amakuru agera kuri IGIHE ducyesha iyi nkuru ni uko Mitali yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi yari amaranye igihe.Mitali Kabanda Protais yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia kugeza mu 2015.

Mbere yaho yari yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative.

Yitabye Imana afite imyaka 62, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama mu 1963.Mbere yo kwinjira muri Politiki, yabaye Umusirikare nyuma aba n’Umudepite.

Mu 2015 nibwo yagiye kuba mu Bubiligi ubwo yari amaze gukurwa ku nshingano ze nk’umudipolomate.Kuva icyo gihe, yongeye kuboneka mu ruhame nyuma y’imyaka ine.

Hari tariki 28 Werurwe 2019, aho yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 10 atuye

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago