Categories: RWANDAUBUREZI

Abanyeshuri 89,1 % batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, Kayonza ihiga utundi Turere

Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nzeri 2025, ku kicaro cya Minisiteri y’Uburezi hatangarijwe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2024-2025, aho abagera kuri 89,1% aribo batsinze.

Advertisements

Muri rusange abahungu batsinze ku kigero cya 93,5%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 85,5%.

Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bari 106418, ababikoze baba 106079.

Abanyeshuri bigaga mu burezi rusange batsinze ku gipimo cya 83,8 mu gihe abiga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36.141 hatsinda 35.393 bahwanye na 98%.

Abigaga siyansi batsinze ku gipimo cya 81,45%, abigaga ubumenyamuntu hatsinze 90,78%,  naho mu bigaga indimi hatsinze 86,1%.

Akarere ka Kayonza ni ko kaje imbere mu kugira abanyeshuri benshi batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, kuko mu bakoze ibizamini bose, abagera kuri 96,9% batsinze.

Kirehe iza ku mwanya wa kabiri, aho yatsindishije kuri 95,6%, Rulindo iba iya Gatatu itsindisha kuri 94,9%.

Akarere ka Kamonyi kaje ku mwanya wa nyuma mu gutsindisha aho kari kuri 85%.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yihanije amashuri ashyiraho amafaranga y’ishuri atandukanye n’ateganywa n’amabwiriza.

Ni mu gihe hari ababyeyi bagiye bavuga ko ibigo by’amashuri bibasaba amafaranga atandukanye n’amabwiriza ya Minisiteri.

Yavuze ko amashuri akomeje kurenga kuri ayo mabwiriza azashyirirwaho ibihano kandi bizayagiraho ingaruka.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yavuze ko abishyiriraho amafaranga y’ishuri uko bashaka bazakurikiranwa
Abanyeshuri bari baje kumva amanota batsindiye
Abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta bahize abandi bahembwe

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

5 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

5 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

6 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

6 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

6 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

6 months ago