Kuri uyu wa 05 Nzeri 2025, ku kigo Nderabuzima cya Kabarore mu Karere ka Gatsibo hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwirinda indwara zitandura, aho abajyanama b’ubuzima 1572 bahuguriwe gusuzuma indwara zitandura zirimo nka ‘Diabetes’ n’umuvuduko w’amaraso batangiye kuzisuzuma kandi ku buntu.
Ni amahugurwa aba bajyanama b’ubuzima bahawe binyuze mu muryango PATH ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima-RBC hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.
Mu gihe cy’iminsi ibiri aba bajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa ku gupima diyabete, indwara y’umuvuduko w’amaraso no gupima umubyibuho ukabije bahereye ku burebure, n’ibiro umuntu agomba kuba afite, mu buryo bwo kwirinda izo ngaruka z’ibibazo by’ubuzima.
Gatsinzi François ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabarore yemeza ko ubumenyi bwahawe abajyanama b’ubuzima buzabafasha kwegera cyane abaturage mu midugudu n’amasibo, ikindi ni uko akazi kabo ari ugupima gusa, basanga ibisubiso babonye bitameze neza bakabyohereza kwa muganga, icyo gihe muganga ni we uzafata icyemezo cy’uko umurwayi atangira gufata imiti.
Ni iki bazafasha abaturage?
Abajyanama b’ubuzima batangiye kujya bapima indwara zitandura, bemeza ko icya mbere bazahindura mu baturage ari imyumvire bafite ku ndwara zitandura no kubigisha.
Twagiramariya Eugenie, ni umujyanama w’ubuzima wigishijwe kuzajya apima indwara zitandura, yakomeje agira ati “Abenshi bazi ko izi ari indwara z’abakire natwe niyo mpamvu tugiye kuzihagurukira mu ngo zabo, tuzajya tubasanga mu ngo zabo kugira ngo bamenye uko bahagaze”
Nyiringoga Boniface na we ni umujyanama w’ubuzima yemeza ko bafite inshingano zo gukurikirana umurwayi bamaze gupima, kugeza ubwo ageze kwa muganga ndetse n’uwaba yatangiye imiti na we agakurikiranwa uko ayifata.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC gikomeje gushyira imbaraga no gushishikariza benshi kujya mu bigo Nderabuzima kugira ngo bipimishe iz’indwara zitandura kuko ari ubuntu ndetse n’ibikoresho byatanzwe bihabwa abo bajyanama b’Ubuzima bihagije.
Dr Uwinkindi François, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara, zirimo n’izitandura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima-RBC, yavuze ko n’ubwo bashishikariza benshi kwisuzumisha izo ndwara hari imyaka igomba kugenderwaho bapima. yagize ati: “Indwara zitandura zizamuka cyane uko imyaka nayo izamuka, izi rero zigwa nabi cyane abantu bari hejuru y’imyaka 35, ubu nibo bari kwibandaho.”
Uko porogaramu igenda ikura hari ubwo aba bajyanama b’ubuzima bazajya batanga n’imiti ariko bikazaterwa n’uko bazabikora neza.
Sibomana Frolence ashinzwe gushyira mu bikorwa poroguramu yitwa Health Heart Africa ni poruguramu yatewe n’inkunga na AstraZeneca mu Rwanda ikaba ishyirwamubikorwa na PATH aho bakorana na RBC, yemeza ko nyuma yo kubona ko abarwayi b’indwara zitandura bagenda biyongera bahisemo gushaka uko bakorana n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo ubukangurambaga kuri izi ndwara bukomereze mu Midugudu n’amasibo haniyongereho gupima izi ndwara; iki gikorwa kizatangirana n’uturere dukorana na PATH aritwo Gatsibo, Gakenke na Nyarugenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Leonard, yemeza ko bizeye ko iki gikorwa kizagenda neza kuko ibikorwa byose byacishijwe ku bajyanama b’ubuzima byagenze neza, bityo baba banizeye sirivisi nziza zizahabwa abaturage.
Akomeje agira ati: “Iyo urebye izi ndwara nyinshi ziterwa n’umubyibuho ukabije n’indyo zidakwiye, ubu ni ukubagira inama yo kurya indyo ikwiye, bakanywa amazi, bagakora siporo, ikindi bakirinda umubyibuho ukabije kuko na wo si mwiza”
Inama abaganga bagira abaturage kuri izi ndwara zitandura ni uko nk’umuvuduko w’amaraso wonyine ntiwica, ahubwo iyo utavuwe hakiri kare hari ibyo utera birimo, za strock, kwangirika kw’impyiko, kubyimba k’umutima ndetse no kurwara amaso ntabone.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…