Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wayo.
Ni mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko batawe muri yombi.
Aba bakozi babiri bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano, barimo Kalisa Adolphe, wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi.
RIB ivuga ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB irakomeza iburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.
Kalisa Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yatawe muri yombi
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusore umwe muri batatu bagaragaye mu mashusho…