IMIKINO

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha.

Advertisements

Uru rwego ku munsi w’ejo nibwo rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric “Cantona” ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.

Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko yatawe muri yombi tariki ya 4 Nzeri 2025 ariko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha tariki ya 9 Nzeri 2025.

Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, icyo gusaba cyangwa gutanga indonke ndetse n’icyo kunyereza umutungo.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa ku byaha bakekwaho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasabye abategura amarushanwa yo muri siporo kwitwararika

Agira ati” Buriya iyo hari umuntu wakurikiranywe mu butabera, biba bigomba guha isomo abantu batandukanye. Isomo baba bagomba gukura ku gufungwa ku muntu cyane muri Siporo, ni ukumva ko Siporo muri rusange atari ikirwa ku buryo ukuboko k’ubutabera kutahagera.

Igihe cyose hari igikorwa kigize icyaha bihakorerwa, RIB ifite ububasha ndetse n’inshingano zo kubikurikirana, abo ibimenyetso bigaragaye bagakurikiranwa mu butabera.”

RIB yasabye kandi abategura amarushanwa abera mu Rwanda no hanze y’igihugu kuyategurana ubunyangamugayo, birinda ibyaha birimo kunyereza umutungo n’ibindi, kuko ari ibyaha bidasaza.

Ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’icyaha cyo kunyereza umutungo ritegeka ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko ibi byaha ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro ku mutungo wanyerejwe.

Ku cyaha cyo kwakira indonke, riteganywa n’ingingo ya kane yerekeye kurwanya ruswa, aho ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro ki ndonke yakiriwe.

Ni mu gihe icyaha aba bakozi ba FERWAFA bakurikiranyweho kirimo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, riteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uwabikoze akabihamwa n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’itandatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na eshanu.

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago

Nyarugenge: Umwe mu bagaragaye batema umuturage yafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusore umwe muri batatu bagaragaye mu mashusho…

3 months ago