Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Babinyujije ku rubuga rwa X ,Transparency International Rwanda yatangaje ko bababajwe n’inkuru y’akababaro y’uko umuyobozi w’uwo muryango Ingabire Marie Immaculeé yatabarutse azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Ingabire Marie Immaculeé ari mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda, anatoretwa kuyiyobora kugeza ubwo yatabarutse akiri umuyobozi.
Ubuto bwe bwaranzwe no kuba mu buhungiro I Burundi no muri RDC, yakunze kubabazwa cyane no gukurira mu buhungiro yiyemeza kurwanya ruswa n’akarengane yivuye inyuma.
Mbere yo kuza muri Transparency Rwanda, Marie Immaculeé yakoze mu bigo byinshi ariko hose ahanini yarebaga ku burenganzira bw’umugore ndetse aharanira ko bagera ku iterambere rihamye. Yakoze muri ORINFOR igihe kirekire, akora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, yakoze muri Profemmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.
Akaba atabarutse afite imyaka 63 y’amavuko kuko yavutse mu 1962. Azahora yibukirwa ku muhate yagize mu kwamagana ruswa ,akarengane no gushyira ukizana ku mugore.
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusore umwe muri batatu bagaragaye mu mashusho…