Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G the General, yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari amaze igihe gito ageze mu rugo rw’uwo muhanzi.
Ni urupfu rwabaye mu ijoro ry’itariki 8 rishyira iya 9 Mata 2026 mu Kagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, aho Ngenzi asanzwe atuye.
Uyu mushyitsi na we wari usanzwe ari umuhanzi yari yasuye Ngenzi aturutse i Rugende mu Karere ka Gasabo. Yageze ku Kimisigara mu ijoro ryo ku wa 8 Mata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yahamirije IGIHE ducyesha iyi nkuru iby’urwo rupfu.
Yagize ati “Yahageze saa tanu z’ijoro aje gusura Ngenzi Serge. Ahageze ni bwo yatangiye gutaka umutwe no mu nda. Undi yahise agerageza kumushakira ubutabazi bw’ibanze, ahamagaza Imbangukiragutabara ariko abaganga bahageze basanga yamaze kwitaba Imana.”
CIP Gahonzire yongeyeho ko ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uwo mugabo ariko ko nta watawe muri yombi.
Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…