Burundi: Bitunguranye, umuyobozi wa Sena yagaragaye afite akajerekani mu muhanda ajya gushaka lisansi
Ubukene bw’ibikomoka kuri Peteroli (igitoro) bwinjiye no mu bayobozi bakuru bo nzego z’u Burundi, kugera n’aho Perezida wa Sena abura lisansi akajya kuyigurira mu kajerekani.
Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi gikomeje kuba agareranzamba aho Perezida wa Sena yabuze Lisansi mu nzira,afata akajerekani ajya kuyigura.
Uretse abasenateri, hashize amezi atatu Abadepite bajya ku kazi n’amaguru kubera ibura rya lisansi mu Burundi cyane ko no muri Congo bitabazaga bamaze kubakomanyiriza.
Invano y’iki kibazo, n’ibura ry’amadovize cyangwa amafaranga nvamahanga u Burundi butagikozaho imitwe y’intoki kubera bimwe mu bihano iki gihugu cyafatiwe no gufunga umupaka n’u Rwanda kuko ariho bamwe bayiguraga.