Gusaba ‘code’ yo gukorera ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo na burundu birenze inshuro imwe byakuweho

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guhagarika uburyo bwakoreshwaga n’abantu bashaka kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo na burundu ‘code’ zo gutwara ibinyabiziga birenze inshuro imwe.

Byagarutsweho mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yahaye television y’igihugu, aho yavuze ko bamaze gukuraho uburyo bwo gufata imyanya irenze umwe, ku biyandikisha bashaka ‘code’ yo kuzakoreraho ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati “Buriya hari igihe mwabonaga tuvuga umubare mwinshi ngo hiyandikishije nk’abantu 3000 ku munsi, muri abo 1000 biyandikishije imyanya itatu.”

Avuga ko kuri ubu bidashobora gukunda ku muntu wifuzaga kwiyandika inshuro irenze imwe, yongeraho ko iyo mibare izatuma, umubare ugabanuka ku buryo abakora bazakora batekanye hamwe n’abafatanyabikorwa.

Uburyo bwo gusaba ‘code’ ku bantu biyandikishaga bashaka gukorera ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga byasabaga ko umuntu yiyandikishaga inshuro irenze imwe mu buryo bwo kubika umwanya, mugihe yatsinzwe inshuro imwe yongere ahite yongera gukora mu buryo b’umworoherera.

Ibi bishyizweho kandi mu buryo bwo kugabanya umuvundo w’abarwaniraga mu kwiyandikisha kugira ngo babone uko bakorera izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga. Dore ko bamwe baburaga uko babona iyo mibare igusaba gukora kubera abenshi babaga bazifashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *