Perezida Kagame yakiriye Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungurije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Shri V. Muraleedharan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Amakuru yashyizwe hanze na Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye, Shri V. Muraleedharan kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2021, gusa ntihigeze hatangazwa ibyo baganiriyeho.

Shri V. Muraleedharan n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu rwego rw’ibiganiro bya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, iri tsinda riyobowe na Shri V. Muraleedharan ryagiranye ibiganiro n’iry’u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe uko umubano n’ubutwererane bihagaze hagati y’ibihugu byombi n’icyakorwa kugira ngo birusheho kunozwa.

U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ingufu.

Shri V. Muraleedharan n’itsinda ryari rimuherekeje bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *