Latest News Politics

Prof. Nshuti Manasseh niwe wahawe umwanya wari uwa Amb. Nduhungirehe Olivier muri Goverinoma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Prof. Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba. Prof. Nshuti Manaseh yahawe umwanya wari ufutwe na Amb. Nduhungirehe Olivier uherutse kwirukanwa muri Guverinoma tariki 9 Mata 2020, azira gushyira imyumvireye mu kazi ka Leta aho kugendera kuri Politike y’Igihugu, […]

Entertainment Latest News

KADOGO Series: Reba Film y’uruhererekane ikunzwe muri iyi minsi ya Guma mu rugo

Film y’Uruhererekane (Series), imaze kumenyekana nka KADOGO series, kuru ubu iri gukurikirwa n’abatari bake muri iki gihe cya Guma Murugo hirindwa ikwirakiwza ry’icyorezo cya Corona Virusi cyugarije Isi muri bi bihe. Iyi Film igaragara ku rubuga rwa YouTube, imaze igihe kingana n’amezi abiri ishyizwe hanze, ubu hakaba hamaze gusohoka ibice byayo bigera kuri birindwi (Ep […]

Economy Health Latest News

Abayobozi bakuru muri Goverinoma y’u Rwanda bigomwe umushahara w’ukwezi kwa Mata kubera Korona Virusi

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata 2020 riravuga ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya koronavirus Leta y’ u Rwanda yemeje ko  abagize guverinoma bose , abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ ibigo bya Leta  ndetse n’abandi bayobozi  bakuru mu nzego z’igihugu bazigomwa umushahara wabo w’ ukwezi kwa […]

Health Latest News

Perezida Kagame yijeje abatishoboye ubufasha mu bihe byo kuguma mu rugo kubera Corona Virusi

Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda nyuma y’iminsi 14 umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu […]

Health Latest News

Mu Rwanda hagaragaye umurwayi wambere wa Corona Virus

Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko habonetse Umurwayi wambere wanduye icyorezo cya Corona Virusi. Mu Itangazo yanyujije ku rututa rwa Twiteer ya Minisiteri y’Ubuzima rivug ko habobetse umurwayi wanduye iki cyorezo kibasiye Isi muri iyi minsi. Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda waturutse mu Buhinde I […]

Latest News

Kicukiro/Gahanga: Umuturage yasenyewe inzu yari amaze imyaka ibiri aguze ngo yubatswe mu kajagari

Maniragaba Eric wo mu murenge wa Gahanga mu karere ka kicukiro mu kagali ka gahanga mu mudugudu wa Rinini, aratabaza nyuma yo gusenyerwa inzu n’inzego z’Akagari, aho bavuga ko ngo yubatse mu kajagari nyarama we akavuga ko hashize hafi imyaka ibiri ayiguze akaba yarayiguze yuzuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Werurwe […]

Health Latest News

Rwanda: Indege zitagira Abapiloti zatangiye kwifashishwa mu kurandura Malariya

Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurandura Malariya hifashishijwe indege zitagira Abapiloti zizwi nka Drone zitera imiti yica Imibu mu bishanga bwiswe “Kurandura Malariya bihera kuri jye”. Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020, aho bwatangirijwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo mu kagali ka Rugende. Minisitiri w’Ubuzima Dr […]

Latest News Sports

Tour du Rwanda: Umunya Colimbia niwe wegukanye agace ka gatatu(Huye-Rusizi)

Abanyarwanda ntibahiriwe n’agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020, nyuma y’uko umunya-Colombia, Restrepo Valencia Jhonathan yegukanye agace ka Huye – Rusizi aho yasize umunyarwanda waje hafi umunota n’amasegonda 26. Uyu munsi ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Tour du Rwanda 2020 yari yakomeje hakinwa agace ka gatatu ka Huye – Rusizi ku ntera […]

Gospel Latest News

Gitwaza yaguze urusengero rwa miliyoni 8 $ muri Amerika(Amafoto)

Itorero rya Zion Temple Celebration Centre ryaguze urusengero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Dallas rwa miliyoni umunani z’amadolari zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu. Uru rusengero rwari rusanzwe ari urw’umuvugabutumwa ukomeye wo muri Amerika witwa Mike Murdock. Yari asanzwe yararushyize ku isoko mu cyamunara nk’uko bigaragara ku mbuga za internet. Amakuru avuga […]

Entertainment Latest News

Urujijo ku manota asoza ayisumbuye ya Nishimwe Naomie uherutse kugirwa Miss Rwanda 2020

Mu gihe hashize iminsi mike u Rwanda rubonye nyampinga wa 2020,uwahize abandi kuri uwo mwanya Nishimwe Naomie yongeye kuvugwaho n’abatari bake nyuma y’uko amanota y’ikizamini cya Leta cy’abarangije amashuri yisumbuye asohotse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020. Byabaye urujijo aho nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye haba abize amasomo ya […]