Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye 2019 yasohotse wayareba unyuze hano

Abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru ugereranije n’abahungu mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye nkuko byatangajwe ubwo amanota y’ababikoze mu mwaka wa 2019 yashyirwaga ahabona uyu munsi.

Ministiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura yavuze ko ibizamini byagenze neza muri rusange.Iyi minisiteri yahembye abatsinze neza kurusha abandi bahabwa mudasobwa igendanwa.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 93.2%; hatsinze abagera ku 22,170 ku bakoze ikizamini bagera ku 25,644. Abahungu batsinze ku kigero cya 86.5%; ni ukuvuga ko hatsinze abagera 19,774 ku bakoze ikizamini bagera ku 21,217.

Uretse aya manota y’abarangije amashuri yisumbuye, hanatangajwe ay’abize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Mu mashuri yisumbuye asanzwe, abanyeshuri batsindiye ku kigero cya 89,50. Mu myuga barushaho kuko batsinze ku kigero cya 91,1%

Muri rusange abanyeshuri barenga ibihumbi 51 nibo bitabiriye ibizamini bisoza aya mashuri yisumbuye,

Mu mashuri yisumbuye abakoze ibizamini ni 46,861 , abakobwa bagera ku 22,803 bangana na 54.10%) mu gihe abahungu ari 44.90% . Abiga imyuga bakoze ibizamini ni 9,231.

Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri batsinze bavuye kuri 88,12% bagera kuri 89,50%.

Muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89.50% (41,944) ugereranyije na 88.22% bo mu 2018. Bivuze ko biyongereyeho 1.27%.

Hari uburyo bwo kureba amanota

Ku bize amashuri yisumbuye asanzwe, bakwifashisha interineti bakanda aha: Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye

Kuri telefoni ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika S6; nimero wakoreyeho ikizamini, ukongeraho 2019 ,ukohereza kuri 4891.

Ku bize imyuga n’ubumenyingiro bajya ku rubuga www.mis.rp.ac.rw/exam/results Wayareba unyuze hano

Wifashishije telefoni ni ugukanda  *727*100# nyuma hagakurikizwa amabwiriza.

Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuli yisumbuye 2019 yasohotse

Jean Aime Desire Izabayo

View Comments

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago