TourDuRda2020: Umunya-Ethiopia niwe wegukanye agace ka kabiri ka Kigali-Huye

Umunya-Ethiopia, Hailemichael Kinfe ukinira Nippo-Delko yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020, Kigali-Huye akoresheje amasaha 3, iminota 3 n’amasegonda 21, akaba yakoresheje ibihe bimwe n’abanyarwanda barimo Munyaneza Didieir wa Benediction na Areruya Joseph wa Team Rwanda

Tour du Rwanda 2020 yari yakomeje hakinwa umunsi wa 2, Kigali – Huye ku ntera y’ibirometero 120,5, abasiganwa bakaba bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali kuri MIC Building.

Agace ka mbere kakinwe ku munsi w’ejo kari kagukanywe na Yevgeniy Fedorov ukomoka muri Kazakhstan ukinira Vino, ni mu gihe abanyarwanda baje hafi ari Byukusenge Patrick na Areruya Joseph.

Kigali- Huye ni agace gafatwa nk’ak’ishaba dore ko mu myaka 3 iheruka uwakegukanye yanegukanaga isiganwa muri rusange, gakunze guhira abanyarwanda muri 2017 Areruya Joseph yakegukanye, 2018 gatwarwa na Mugisha Samuel mu gihe 2019 ari Merhawi Kudus.

Abakinnyi bagendeye hamwe igice kinini

Nyuma y’uko Chebraoui Oussama wa Algerie avuyemo, uyu munsi abasiganwa bahagurutse ari 79.

Hari ahantu hane hazamuka hatangirwa amanota, ku Ruyenzi(yegukanywe na Munyaneza Didier wa Benediction) na Huye hari hafite amanota 3 mu gihe Kamonyi(yegukanywe na Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite) na Muhanga(kegukanywe na Yemane Dawit-Eritrea) byari amanota 5.

Nyuma y’uko abakinnyi bagenze ibiromtero 15 basa n’aho bose bari kumwe batangiye kugenda bamwe biyomora ku gikundi.

Agace k’uyu munsi karanzwe no gucungana cyane

Ku birometero 21, abakinnyi 3; Byukusenge Patrick na Eric ba Benediction Ignite na Mugisha Moïse wa SACA ni bo bari bayoboye isiganwa.

Ku kilometer cya 35, bakinnyi batanu bacomotse mu gikundi barimo Nsengimana (Rwanda), Yemane Bereket (Erythrée), Manizabayo Eric (Benediction), Moise Mugisha (SACA), Abreha (Ethiopie) ni bo bari imbere basiga igikundi amasegonda 30. Ku isaha ya mbere umuvuduko wari 36,5km/h.

Ubwo haburaga ibirometero 50 ngo isiganwa risozwe, abakinnyi bari bayoboye isiganwa basigaga igikundi iminota itatu n’amasegonda 40. Isaha ya kabiri bari ku muvuduko wa 39km/h.

Habura ibirometero 20 ni ukuvuga bamaze kugenda ibiromtero 100, abakinnyi 4 bari imbere basigaga igikundi amasegonda 52, abo barimo Mugisha Moise wa SACA, Yemane Dawit (Erythrée), Manizabayo Eric (Benediction Ignite) na Abreha Negasi wa Ethopia.

Mu birometero 8 bya nyuma, Abreha Negasi ukomoka muri Ethiopia ni we wari uyoboye isiganwa.

Isiganwa ryaje kwegukanwa na Hailemichael Kinfe umunya-Ethiopia ukinira Nippo-Delko, akaba yakoresheje amasaha 3 iminota 3 n’amasegonda 21, akaba yakoresheje ibihe bimwe na Munyaneza Didier wabaye uwa 4, Areruya Joseph wabaye uwa 9, Byukusenge Patrick wabaye 16.

Muri rusange agace k’uyu munsi abakinnyi bagera kuri 44 bose bakoresheje ibihe bimwe.

Ku rutonde rusange Ferodov akaba ari we ucyambaye umwenda w’umuhondo aho Arusha amasegonda 15 Mulueberahan Henok wa 2, Byukusenge Patrick ni uwa 4 ararushwa amasegonda 18, Areruya Joseph ni uwa 7 ararushwa amasegonda 26, Mugisha Moise ni uwa 16 na Manizabayo Eric wa 17 barushwa amasegonda 29.

Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka gatatu, Huye- Rusizi, ni ku ntera y’ibirometero 142(142km).

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago