Ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri
1. Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima
2. Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,
3. Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
4. Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,
5. Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Abanyamabanga ba Leta
1. Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
2. Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
3. Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,
4. Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
5. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro,
Abandi bayobozi
1. Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia;
2.Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi;
3.Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda
4.Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima
5. Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
6. Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
7.Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi Mu Rwanda
Bikorewe i Kigali, kuwa 26/02/2020; Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…