Mpa amavuta Live Concert: Igitaramo cya mbere cya Gospel kigiye kubera muri Kigali Arena

Itsinda ry’abaririmbyi mu njyana y’Indirimbo zihimbaza Imana ryahurije hamwe abaririmbyi bafatanya n’abo bashakanye mu gitaramo bise “Mpa amavuta Live Concert” aho bazanamurika Alubumu yabo yambere ya James na Daniella.

Iki gitaramo kigera kubera mu nyubako ya Kigari Arena, nicyo gitaramo cyambere cy’Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana cyateguwe n’Abarwanda kigiye kuhabera kuva yakubakwa, iyi ikaba ari Alubumu yambere ya James Rugarama uririmbana n’Umugore we Daniella Rugarama.

Aba hakazaririmba mo n’abandi bahanzi baririmbana n’abo bashakanye mu ndirimbo zihimbaza Imana aribo; Dorcas na Papy Claver baherutse kurushinga, Maya na Fabrice, Chance na Ben Kavutse Olivier n’Umugorewe Amanda.

Gusa muri iki gitaramo ntabwo hazaririmba mo aba gusa kuko hari n’abandi bahanzi haririmba indirimbo zihimbaza Imana ku giti cyabo baririmba muri iki gitaramo cy’ububyutse nka; Prosper Nkomezi, Rene Patrick, N.Esron na Gaby Kamanzi.

James Rugarama mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko iki gitaramo Atari icyo abakundana cyagwa abashakanye gusa kuko ari igitaramo cy’ububyutse kigambiriye gutaramira Imana.

Yagize ati: “Igitaramo Mpamavuta twagiteguye muri gahunda y’ububyutse no gutaramira Imana, kuba kizaririmbamo ama couple (Abashakanye) ntabwo bisobanuye ko aribo bazakitabira gusa, abantu bose bazaze duhimbaze Imana kuko n’igitaramo cy’ububyutse no gutaramira Imana”.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 01 Werurwe 2020, kikanamurikirwamo Alubumu yambere ya James na Daniella, batangaje ko amarembo ya Kigali Arena azaba afunguye ku isaha ya saatanu, aho ku isaaha ya saacyenda z’umugoroba umuririmbyi wambere azaba ageze ku rubyiniro.

Banasobanuye ko amatike yo kwinjira muri iki gitaro yariyaragabanyijwe ibiciro ku muntu waguze mbere ya tariki 25 Gashyantare 2020 (Pre-Sales)ubu byamaze kurangira hasigaye ari kubiciro bisanzwe.

Mbere ya tariki 25 Gashyantare 2020 ibiciro by’amatike yari amafaranga ibihumbi 3,000 ku muntu umwe ahasanzwe, 15,000 ku bantu babiri mu mwanya y’icyubahiro na 30,000 ku bantu babiri ku myanya y’icyubahiro yo hejuru.

Kuri ubu itike ikaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 ku myanya ikurikiyeho n’ibihumbi 20,000 mu myanya y’icyubahiro yo hejuru.

Itsinda rya James na Daniella ryatangiye kuririmba nyuma y’uko bashinze urugo nk’umugabo n’umugore, ubu bakaba bamaze imyaka igera kuri 7 babana, aho baririmbanye indirimbo nka; Mpa amavuta, Ububyutse, Narakijijwe na Nkoresha.

Mpa amavuta Live Concert nicyo gitaramo cya mbere cya Gospel kigiye kubera muri Kigali Arena

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago