Abasore babiri bagaragaye mu mashusho yafashwe na camera bakubita umugore bakanamwambura batawe muri yombi, umwe araswa na Police arapfa ubwo bajyaga kumufata akayirwanya.
Tariki ya 23 Gashyantare 2020, nibwo amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo umugore wariwambaye umwenda w’akabozi bacuruza serivisi za MTN, n’abasore babiri aho byagaragaraga ko barimo bamukubita mu buryo buteye ubwoba, byakekwaga ko bashakaga kumwambura amafaranga nyuma bakaza kumusiga ari intere aryame aho.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2020, Police y’u Rwanda yeretse Itangazamakuru aba basore batawe muriyombi, aribo Irakoze Emmanuel wari utuye i Kanombe mu mujyi wa Kigali, na Irumva Elias wari utuye muri Nyarugenge, ngo we wanarashwe na Police ubwo bajyaga kumufata akabarwanya.
Irakoze Emmanuel watawe muri yombi ari muzima,yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore bamukubise bagamije kumwambura amafaranga, batari bagamije ku mwica, bakaba baramwambuye amafaranga ibihumbi makumyabiri na bine (24,000 Frws), nkuko uwafashwe yabivuze.
Aha kandi yavuze ko bapanze umugambi wo kwiba uyu mugore witwa Tuyisenge Jeannette, ubwo bari bamaze kunywa inzoga mu kabari gaherereye i Remera, hafi yaho uyu mugore akorera akazi ko gucuruza serivisi za MTN, bakaba batari basazwe bamuzi.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko aba bakurikirwanweho ibi byaha bafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe nyumayo gutanga amakuru no gukwirakwizwa kw’amashusho kumbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Nk’uko mwabibonye hari abantu babajura bagerageje kwambura umuntu ndetse baranamukubita bashaka no kumwambura ubuzima, byabaye tariki ya 23 Gashyantare 2020, iyo videwo ikigaragara inzego z’umutekano zahise zibikurikirana, uyu munsi mu gitondo cya kare izo nzego zimaze kubikurikirana hakaba hafashwe umwe(Irakoze Emmanuel) hakomeza gukurikiranwa amakuru mu masasaba nibwo igihe cyo kumufata cyari kigeze mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo, nyuma inzego z’umutekano ziramurasa arapfa ubwo yageragezaga kuzirwanya zigiye ku mufata”.
Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda Umuhoza Marie Michelle, yavuze ko Irakoze Emmanuel agiye gukorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha, akaba akurikiranweho ibyaha byo; Gukubita no gukomeretsa, n’icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kuko uyu Irakoze Emmanuel yanasanganywe urumogi ubwo bamusangaga aho aba.
Aha yanasabye abaturage gukomeza gufasha inzego z’umutekano mu gutanga amakuru ku bacyekwaho ibyaha bihungabanya umutekano mu gihugu.
Mugihe ibi byaha byamuhama byose akaba yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 15 cyangwa akaba yahanishwa igihano kiruta ibindi kuri ibyo byaha akurikiranyweho, kuko harimo ibyaha by’impurirane.
Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…
View Comments
Icyafashwe ntikimbabaje mbabajwe n'icyapfuye kitaryojwe cyakoze.Coup department chapeau kiri RNP