Tesfazion Natnael wo muri Eritrea niwe wegukanye Tour du Rwanda 2020

Umunya Eritrea Tesfazion Natnael ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda 2020.

Abanya Eritrea bazi neza iri siganwa kuko uyu abaye uwa gatatu uritwaye nyuma ya Daniel Teklehaimanot waryegukanye mu 2010 na Merhawi Kudus waryegukanye mu 2019.

Muri rusange yakoresheje amasaha 23 iminota 13 n’amasegonda 01 mu isiganwa ryazengurutse u Rwanda rwose mu minsi 8 rimaze, mu ntera ya kilometero 889.

Tefazion Natnael yarushije Mugisha Moïse, Umunyarwanda ukinira ikipe ya SKOL Adrien Academy, amasegonda 54.

Agace ka nyuma k’isiganwa ariko kegukanywe na José Manuel Díaz Gallego, Umunya Espagne ukinira ikipe ya Nippo Delko Provence yo mu Bufaransa.

Agace ka nyuma kari gafite uburebure bwa kilometero 89, abasiganwa bazenguruka imihanda yo mu mujyi wa Kigali.

Díaz Gallego yakoresheje amasaha 2 iminota 33 n’amasegonda 24. Yasize Umunyarwanda Mugisha Moïse wabaye uwa kabiri amurusha amasegonda 2.

Iri rushanwa riri ku rwego rumwe n’irushanwa rya la Tropicale Amissa Bongo ryo mu gihugu cya Gabon, yombi akaba ari ku rwego rwa 2.1 ari rwo rwego ruri imbere ku marushanwa yo ku mugabane w’Afurika.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Umutoza wa As Kigali y’Abagore uherutse gukubita urushyi mugenzi we wa Rayon Sports yahanwe

Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano byo kumara imikino itatu adatoza kubera…

12 hours ago

Burundi: Uwakoraga ubukangurambaga mu ishyaka rya CNDD-FDD yishwe n’abantu bataramenyekana

François Xavier Habonimana, wakoraga umurimo w'ubukangurambaga mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy'u Burundi…

14 hours ago

Imitungo y’umuryango wa Rwigara yaguzwe mu cyamunara

Ushingiye ku byari mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make…

15 hours ago

Umuhanzi Justin Bieber yavuze ko yicuza gukorana na Wizkid

Umuhanzi mpuzahamanga Justin Bieber aricuza kuba yaremeye kujya mu ndirimbo Essence ya Wizkid, aho ahamya…

19 hours ago

Nyuma y’imyaka 15, Diamond Platnumz yongeye guhura n’umukobwa watumye aba icyamamare

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata,…

1 day ago

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

2 days ago