Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurandura Malariya hifashishijwe indege zitagira Abapiloti zizwi nka Drone zitera imiti yica Imibu mu bishanga bwiswe “Kurandura Malariya bihera kuri jye”.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020, aho bwatangirijwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo mu kagali ka Rugende.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kurandura burundu indwara ya malariya basanga amagi y’Imibu mubishaka aho iterera.
Yagize ati: “Twahereye hano kugirango twerekwe ko ikoranabuhanga rishobora kudufasha kurwanya Malariya dusanga amagi y’Imibu aho atererwa mu gihe atarakura kugirango abe imibu mito itera Malariya. Turashaka kubyongera mu byari bisanzwe bikorwa kuko hari inyungu mu kwica ibyana by’imibu bitarakura ngo dutegerezeko bidusanga mu mungo.”
Aha akomeza avuga ko iri koranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa ryitezweho umusaruro mwiza wo gukoresha neza ibyakenerwaga.
Ati: “Ikigaragara ni uko ubu buryo bushoboka, kandi dukoresheje ikoranabuhanga umusaruro waba mwiza kuko bitandukanye n’uko twajyaga tubikora twifashishije abaturage, aho babanza kujya kureba aho ayo magi ari ari nako bakandagira mu bishanga bica imyaka irimo,ndetse mu gihe cyo kubikora bigatwara umuti mwinshi, igihe kinini n’abantu benshi, ugasanga rero biraduhenze, ubu buryo bw’ikoranabuhanaga burimo inyungu nyinshi zitandukanye.”
Abaturage bo mu murenge wa Rusororo watangirijwemo ubu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu, bishimiye ubu buryo bushya bwo kurandura Malariya hifashishijwe ikoranabuhanga bahereye mu bishanga.
Hitabatuma Emmanuel ukorera mu gishanga cya Rugende yemeza ko iyigahunda izagira akamaro kuko izunganira ubundi buryo bwakoreshwaga hirindwa iyi ndwara.
Ati: “Iyi miti bari gutera mu bishanga izadufasha kunganira ubundi buryo twakoreshaga, mbere twakoreshaga inzitiramibu gusa ariko ugasanga imibu itajya igabanuka, turizera ko izagabanya imibu yadusangaga mu rugo kuko bazajya bayitera mu bishanga igapfa itaratugeraho”.
Ibi abihuriraho na Murebwayire Francoise utuye muri uyu murenge, uvuga ko uburyo bakoreshaga birinda Malariya butari buhagije kuko inzitiramibu bakoreshaga ziticaga imibu ariko ubu buryo bwo gutera umuti mu Bishanga bukaba buzajya bubafasha kwica Imibu itarabageraho aho batuye.
Muri uyu muhango wo gutangiza ubu bukanguramba bwo kurandura Malariya hifashishijwe ikoranabuhanga ry’utudege tutagira Abapiloti, Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage ku tirara ngo bibagirwe gukomeza gukoresha uburyo basanzwe bakoresha birinda iyi ndwara burimo; kurara mu Nzitiramubu, gutema ibihuru bikikije ingo, ndetse no gukinga inzu mu masaha y’umugoroba birinda ko imibu yakwinjira mu mazu.
Mu Rwanda intara y’Iburasirazuba n’iy’amagepfo ndetse n’uturere tumwe na tumwe two mu ntara y’Uburengerazuba niho byagaragaye ku higanje indwara ya malariya ku rwego ryo hejuru, mu kwezi kwa Gashyantare 2020, hakaba haratangijwe gahunda yo gutanga Inzitiramibu mu gihugu hose ahazatangwa izigera kuri Miliyoni zirindwi n’ibihumbi maganatanu (7,500,000).
Imibare igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abagera kuri Miliyoni 3 barwara Malariya, ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza ko ari indwara ikwiye kurandurwa hifashishijwe uruhare rwa buriwese.
Photos: Andre
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…