Rwanda is waiting for outcomes of the on-going investigations into the crash of the Ethiopian Airlines Boeing 737 Max, for it to make the decision on its pending purchase order for two similar planes.Photo:Cyril NDEGEYA
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibaye ifunze ingendo zo mu kirere zigana n’iziva mu gihugu mu gihe cy’iminsi 30, guhera tariki 20 Werurwe 2020.
Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya covid-19 gikomeje kwica abantu hirya no hino ku Isi.
Ni nyuma yuko mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 11 banduye iyi ndwara.
Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko ibi bizafasha mu kurinda ko iki cyorezo cyandura abantu benshi, kuko abenshi mu bo cyagaragayeho ari abari bavuye hanze y’u Rwanda, bahageze badafite ibimenyetso by’iyi ndwara bikagaragara nyuma.
Yagize ati: “Ubu rero ntabwo twagumya gufungura imipaka ngo indege zigumye kuza zizana abantu bavuye mu bihugu birimo iyi ndwara, abenshi baza badafite ibimenyetsi by’iyi ndwara, bikaboneka bageze mu Rwanda ku buryo bakwanduza n’abandi bantu”.
Nubwo bimeze gutyo, indege z’imizigo n’iziri mu bikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.
Akomeza avuga indwara ya Covid-19 yirindwa, uwitaweho neza ntimwice. Asaba abahuye n’abavuzweho iyi ndwara guhamaga ku murongo bahawe 114 n’iyindi yatanzwe bityo bakitabwaho.
Umwanzuro wo gufunga inzira zo mu kirere uri gufatwa n’ibihugu bitandukanye birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, ibihugu by’ubumwe bw’u burayi n’ibindi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…