Rwanda: Ingendo z’Indege zahagaritswe kubera Corona Virusi

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibaye ifunze ingendo zo mu kirere zigana n’iziva mu gihugu mu gihe cy’iminsi 30, guhera tariki 20 Werurwe 2020.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya covid-19 gikomeje kwica abantu hirya no hino ku Isi.

Ni nyuma yuko mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 11 banduye iyi ndwara.

Abamaze kwandura indwara ya COVID-19 mu Rwanda ni 11

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko ibi bizafasha mu kurinda ko iki cyorezo cyandura abantu benshi, kuko abenshi mu bo cyagaragayeho ari abari bavuye hanze y’u Rwanda, bahageze badafite ibimenyetso by’iyi ndwara bikagaragara nyuma.

Yagize ati: “Ubu rero ntabwo twagumya gufungura imipaka ngo indege zigumye kuza zizana abantu bavuye mu bihugu birimo iyi ndwara, abenshi baza badafite ibimenyetsi by’iyi ndwara, bikaboneka bageze mu Rwanda ku buryo bakwanduza n’abandi bantu”.

Nubwo bimeze gutyo, indege z’imizigo n’iziri mu bikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.

Akomeza avuga indwara ya Covid-19 yirindwa, uwitaweho neza ntimwice. Asaba abahuye n’abavuzweho iyi ndwara guhamaga ku murongo bahawe 114 n’iyindi yatanzwe bityo bakitabwaho.

Umwanzuro wo gufunga inzira zo mu kirere uri gufatwa n’ibihugu bitandukanye birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, ibihugu by’ubumwe bw’u burayi n’ibindi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

3 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

4 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

7 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago