Kuri uyu wa 23 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi ba Corona Virusi cyangwa COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 36, nyuma y’uko hagaragaye abandi 17 biyongera kuri 19 baribaragaragaye kuva tariki ya 14 Werurwe 2020.
Aba ni abantu icyenda (9), baje baturutse I Dubai, Batatu (3) baje baturutse muri Kenya, babiri (2) baturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umwe (1) waturutse muri Quatar, umwe (1) waturutse mu Buhinde, nundi umwe (1) watahuwe ko yahuye n’uwanduye Corona Virusi mu Rwanda.
Aba bagenzi Bose baje baturutse hanze y’Igihugu bakaba baratangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki 17-20 Werurwe 2020, hakaba harigushakishwa nabo bikekwa ko bahuye nabo ngo nabo bitabweho bahabwe ubufasha nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.
Ni mugihe Leta y’U Rwanda yashyizeho ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo mu gihe k’ibyumweru bibiri, abaturage bakorera mu ngo zabo, gufuhangarika ingendo zitari ngombwa mu baturage, gufunga ibikorwa by’ubucuruzi uretse abacuruza ibiribwa gusa, guhagarika moto mu mihanda no gufunga imipaka ndetse n’ingendo ziva mu gihugu, n’izinjira.
Police y’u Rwanda kandi ikaba yatangaje ko igiye gukaza iyubahirizwa ry’izi ngamba, aho uzagaragaraho kutazishyira mu bikorwa azahanwa birimo no gufungwa.
Aha hakaba harafashwe n’ingamba ku bacuruzi bashobora kuzamura ibiciro by’ibiribwa bitwaje icyorezo cya Corona Virusi nabo bakazajya bafatirwa imbanga zirimo no gucibwa Amande y’amafaranga.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…
View Comments
Dukwiriye Kwirinda dukurikiza inama Minisiteri y'ubuzima idushishikariza.
Ibi ni ngombwa rwose kuko iki Cyorezo kirakaze #GumaMurugo