Rwanda:Abarwayi 4 ba Korona virusi bakize,umubare w’abanduye ugera ku 104

Umubare w’abarwayi b’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho babiri bagera ku 104, mu gihe abantu bane aribo bamaze gukira banasubiye mu miryango yabo.

Advertisements

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru habonetse abandi bantu babiri banduye Coronavirus, umubare ugera ku 104.

Itangazo rya Minisante rivuga ko abasanganywe ubwandu ari “abantu babiri bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.’’

Minisante yavuze ko abagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Yakomeje iti “Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Kuri uyu wa 5 Mata 2020 nibwo abantu bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe basezerewe mu mu kigo Nderabuzima cya Kanyinya, nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikerekana ko bakize COVID-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye itangazamakuru ko “Twizera ko nta virusi bagifite mu maraso yabo. Bavuye ahantu bari bitaweho ariko bizabasaba iminsi iri hagati ya 10 na 14, bari kuruhuka. Ikindi na bo bakwiye kwirinda kuko bahuye n’uwanduye yakongera kubanduza.’’

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisante yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda. Yagaragaye ku Muhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kongera iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo no kuguma mu rugo uretse abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Minisante yasabye abantu bose bageze mu Rwanda bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu.

Abaturarwanda kandi basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi neza, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi; imaze guhitana abantu 68 181, mu gihe abayanduye bagera ku 1 254 443, muri bo 259 544 barayikize.

Abantu 4 baribarwaye Corona Virusi bakize basubira mu miryango yabo

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago