Kuri uyu wa Kane tariki 09 Mata 2020, Perezida wa Repubulika Kagame Paul yakuye ku mirimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi b’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.
Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubukika y’U Rwanda ryo mu mwaka wa 2003, ryavuguruwe muwa 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
None tariki 09 Mata 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo, Amb.Olivier Nduhungirehe wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Akaba yahagaritswe kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri Politike za Leta mu kazi yarashinzwe.
Amb. Nduhungirehe Olivier yari amaze imyaka igera kuri ibiri n’igice ari umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, akaba yarashinzwe iyi mirimo nyuma y’uko muri Nzeri 2015, Inama y’Abaminisitiri yateranye ikemeza ko ahagrarira u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi nka Ambasaderi.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Gestion fiscale yavanye muri Kaminuza ya ULB ( Universite Libre de Bruxelles-Institut Solvay). Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) mu mategeko yayiherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain) .
Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n'ibiza byibasiye igihugu cya Kenya…
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…
Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…
Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…
Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y'abaturage baraye…
Ukraine yongeye gukora ibitero bya dorone byibasiye uruganda rutunganya amavuta rwa Ryazan imbere mu Burusiya.…