Film y’Uruhererekane (Series), imaze kumenyekana nka KADOGO series, kuru ubu iri gukurikirwa n’abatari bake muri iki gihe cya Guma Murugo hirindwa ikwirakiwza ry’icyorezo cya Corona Virusi cyugarije Isi muri bi bihe.
Iyi Film igaragara ku rubuga rwa YouTube, imaze igihe kingana n’amezi abiri ishyizwe hanze, ubu hakaba hamaze gusohoka ibice byayo bigera kuri birindwi (Ep 7), bikunzwe na benshi kuko uburyo ikozemo burimo inyigisho ndetse bakaba bataribagiwe abakunda inkuru zisekeje.
KADOGO Seriers film y’uruhererekane yakozwe n’Inzu itunganya Amafirime n’amashusho ikorera mu Rwanda izwi nka The Junior Films.
Umuyobozi wa The Junior Films itunganya amashusho y’iyi Film akaba ari nawe wayanditse Mukiza Dominique, avuga ko iyi film yakozwe hagamijwe kwigisha ndetse no gushimisha abakunzi ba cinema mu Rwanda no ku Isi muri rusange.
Yagize ati: ”KADOGO Series twayikoze tugamije kwigisha abantu, kandi ikabafasha nio kwishimisha twashingiye ku buzima bw’abakozi bo mu rugo uko ababana n’abakoresha babo, ibi rero tuzakomeza kubikurikiranya kuburyo izaba yuzuyemo inyigisho kandi abantu bari kugenda bayikunda.”
Aha kandi avuga ko kuba gahunda ya Guma Murugo yarashyizweho mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virusi cyugarije Isi, iyi Film yabafasha kuguma mu rugo kandi ikabashimisha cyane ko abantu benshi bakunda kwirebera Film nk’izi kandi bakaba barabonye n’umwanya wo kuba bazikurikira.
Ati: “Muri iki gihe abantu benshi bari mu rugo, iyi Film rero icyambere na mbere yakabafashije kuguma mun rugo,izabarinda guheranwa n’ibitekerezo byinshi kuko harimo inyigisho kandi harimo d’utuntu dusekeje kuburyo byagufasha kutarabirwa mu rugo”.
Iyi Film y’uruhererekane igaragara ku rubuga rwa Youtube rumaze kumenyererwa nk’imwe mu nzira zifasha abantu kumenyekanisha ibikorwa by’imyidagaduro nk’Indirimbo,amafilime ndetse n’ibindi bihangano mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gice k’imbuga nkoranyambaga. Iyi kandi ikaba ari n’imwe mu nzira zikoreshwa hatangazwa amakuru yo hirya no hino ku Isi.
Ikaba igaragara kuri channel yitwa KADOGO Series yatangiye gusohoka kuva muri Gashyantare 2020, ubu ikaba igeze ku gace kayo ka karindwi (EP7), kandi ikaba izakomeza n’ibindi bice bikurikiraho.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…
View Comments
Iyi movie ni nziza pe.ndayikunze
Wow, nukuri murashoboye mukomerezaho natwe tubari inyuma.
Iyi film ni nziza rwose pe ahubwo mukomereze aho guteza impano nyarwanda imbere
Courage courage!!!, film maze kuyireba ni nziza, irimo inyigisho zubaka umuryango nyarwanda! , byongeye rwose iranasekeje