KADOGO Series: Reba Film y’uruhererekane iri gushimisha benshi

Film y’Uruhererekane (Series), imaze kumenyekana nka KADOGO series, kuru ubu iri gukurikirwa n’abatari bake muri iki gihe cya Guma Murugo hirindwa ikwirakiwza ry’icyorezo cya Corona Virusi cyugarije Isi muri bi bihe.

Iyi Film igaragara ku rubuga rwa YouTube, imaze igihe kingana n’amezi abiri ishyizwe hanze, ubu hakaba hamaze gusohoka ibice byayo bigera kuri birindwi (Ep 7), bikunzwe na benshi kuko uburyo ikozemo burimo inyigisho ndetse bakaba bataribagiwe abakunda inkuru zisekeje.

KADOGO Seriers film y’uruhererekane yakozwe n’Inzu itunganya Amafirime n’amashusho ikorera mu Rwanda izwi nka The Junior Films.

Umuyobozi wa The Junior Films itunganya amashusho y’iyi Film akaba ari nawe wayanditse Mukiza Dominique, avuga ko iyi film yakozwe hagamijwe kwigisha ndetse no gushimisha abakunzi ba cinema mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

Yagize ati: ”KADOGO Series twayikoze tugamije kwigisha abantu, kandi ikabafasha nio kwishimisha twashingiye ku buzima bw’abakozi bo mu rugo uko ababana n’abakoresha babo, ibi rero tuzakomeza kubikurikiranya kuburyo izaba yuzuyemo inyigisho kandi abantu bari kugenda bayikunda.”

Aha kandi avuga ko kuba gahunda ya Guma Murugo yarashyizweho mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virusi cyugarije Isi, iyi Film yabafasha kuguma mu rugo kandi ikabashimisha cyane ko abantu benshi bakunda kwirebera Film nk’izi kandi bakaba barabonye n’umwanya wo kuba bazikurikira.

Ati: “Muri iki gihe abantu benshi bari mu rugo, iyi Film rero icyambere na mbere yakabafashije kuguma mun rugo,izabarinda guheranwa n’ibitekerezo byinshi kuko harimo inyigisho kandi harimo d’utuntu dusekeje kuburyo byagufasha kutarabirwa mu rugo”.

Iyi Film y’uruhererekane igaragara ku rubuga rwa Youtube rumaze kumenyererwa nk’imwe mu nzira zifasha abantu kumenyekanisha ibikorwa by’imyidagaduro nk’Indirimbo,amafilime ndetse n’ibindi bihangano mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gice k’imbuga nkoranyambaga. Iyi kandi ikaba ari n’imwe mu nzira zikoreshwa hatangazwa amakuru yo hirya no hino ku Isi.

Ikaba igaragara kuri channel yitwa KADOGO Series yatangiye gusohoka kuva muri Gashyantare 2020, ubu ikaba igeze ku gace kayo ka karindwi (EP7), kandi ikaba izakomeza n’ibindi bice bikurikiraho.

Reba Episode iheruka ya KADOGO Series

Jean Aime Desire Izabayo

View Comments

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago