Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali muri Kamena 2020 yasubitswe kubera COVID-19

Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi ry’Icyongereza (Commonwealth)  yari kuzabera i Kigali muri kuva tariki 22 kugeza 27 Kamena 2020 yasubitswe kubera icyorezo cya COVID19 gikomeje kwibasira isi.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane yo mu 2005 ashyiraho ubunyamabanga bwa Commonwealth hamwe n’igitabo cya tekiniki cya CHOGM.

Mu itangazo risubika iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko muri iki gihe ibihugu bihanganya n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruza zacyo haba mu mibereho y’abaturage n’ubukungu. Yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bigize Commonwealth ari ingenzi mu kurwanya iki cyorezo.

Yahaye ikaze abazitabira iyi nama ubwo iki cyorezo kizaba cyatsinzwe.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko icyorezo cya COVID19 cyagize ingaruka ku batuye isi haba mu gutwara ubuzima bw’abantu ndetse no mu bukungu. Ashimira ibihugu bigize uyu muryango uburyo bikomeje kutwara muri ibi bihe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko kuba iyi nama yasubitswe nta gihombo bizateza u Rwanda kuko ibikorwaremezo byari byubatswe n’ubundi bisanzwe bikenewe.

Yanavuze ko u Rwanda rukomeza gukora ibikorwa byo kwitegura iyi nama.

Minisitiri Dr Biruta yanavuze kandi ko kongera guterana kw’iyi nama bizava ku kuba icyorezo cya COVID19 kizaba cyarangiye, aho u Rwanda ruzatanga amatariki yakongera kuberaho, agasuzumwa n’ibihugu binyamuryango.

Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.

Source: RBA

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

29 mins ago

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza…

1 hour ago

Umufana ukomeye wa Rayon Sports yayiteye umugongo yerekeza muri APR Fc

Umufana wa Rayon Sports ukomeye, witwa Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yayiteye umugongo…

22 hours ago

Abantu batatu bari bugamye imvura bagonzwe na Howo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mata 2024, ahagana ku isaha ya Saa Saba…

24 hours ago

Perezida Macron yatangiye gukumira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yatangiye kwijandika muri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, aho…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo gahunda yo gukorera uruhushya rwa burundu ku modoka za ‘automatique’

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri muri Village…

2 days ago