Umurwayi wambere w’imyaka 65 yishwe na Corona virusi kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wagatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, yatangaje ko uyu murwayi wambere wahitanwe n’iki cyorezo mu Rwanda ari umushoferi w’imyaka 65 yafatiwe mu gihugu cy’abaturanyi batatangaje izina, nyuma akaza guhitamo gutaha mu Rwanda kuko yari arembye agakurikiranwa n’abaganga ariko bikaza kurangira yitabye Imana azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.
Mu itangazo Minisante yanyujije ku rukuta rwa Twitter yagize iti: “Umurwayi witabye Imana yari umushoferi w’Imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturnyi wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yitaweho n’Abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Koronavirusi. Ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.”
Icyorezo cya Corona Virusi cyangwa COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda kuva tariki 14 Werurwe 2020, kuri ubu abamaze kucyandura mu gihugu bagera kuri 359, ariko 250 bakaba barakize, abakirwaye ni 108, kikaba kimaze guhitana umuntu umwe witabye Imana uyu munsi tariki 30 Gicurasi 2020.
Ku Isi yose abamaze kwandura ni 6,102,586, abapfuye 369,128, abakize 2,708,465, abakirwaye 3,024,993.
Muri Leta zunze ubumwe z’America niho habarurirwa umubare munini w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuko kimaze guhitana abasaga ibihumbi 105,200 bagakurikirwa n’Igihugu cya Brazil aho kimaze guhitana abasaga ibihumbi 28.
Yanditswe na Izabayo Jean Aime Desire
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…