UBUCURUZI

CMA yahaye uburenganzira ikigo cya mbere cyo muri Afurika y’Epfo kuza ku Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda.

Iki kigo nicyo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda.

Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017, kikaba gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa by’ubuvuzi mu kugeza ubuvuzi kuri benshi.

RH Bophelo kandi ikurikira cyane ahava inyungu kandi yibanda ku mikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko inita ku kuba serivisi z’ubuzima zatangwa mu buryo bunoze.

Umuyobozi Mukuru wagateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu avuga ku kuza ku isoko ry’imari n’imigabane kwa RH Bophelo,

Yagize ati: “Uku kuza ku isoko kw’iki kigo cya RH Bophelo ni intambwe ikomeye mu kurushaho gushyira u Rwanda ku isonga mu karere no ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu waca ushaka imari yo kwagura ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu. Kuza ku isoko ry’u Rwanda kwa RH Bophelo birerekana ko u Rwanda rukomeje kuza ku isonga nk’ahantu hizewe ho gushora imari ndetse no gukorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka”.

Nk’uko inyandiko yasohowe n’ikigo RH Bophelo ibisobanura, iki kigo cy’ihaye intego yo kwagura ibikorwa kigana hanze y’Afurika y’Epfo.

Iki kigo cyizeye ko u Rwanda ruzubaha uwu mwanya wo gukomeza kwagura ibikorwa byayo. Bakomeje bavuga ko kuba baje ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda bizabaha ubushozi bwo gukomeza kwagukira mu bindi bihugu by’Afurika.

Kuba RH Bophelo yaje ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda bizabafasha kunguka abandi banyamigabane bashya bavuye hirya no hino mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse bakazafasha no kubona abandi bafatanyabikorwa bashya.

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kugeza ubu ririho ibigo by’ubucuruzi umunani(8) harimo bine(4) byo mu Rwanda ndetse n’ibindi bine byo mu mahanga by’umwihariko biri no ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi.

RH Bophelo yaje ku mugaragaro ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kuya 1 Kamena 2020, kikaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda.

Gahunda yashyizweho y’imyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Capital Market Master Plan) yashyizeho ibikorwa by’ingenzi bizakorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu kurushaho gukoresha iri soko ngo ribashe guteza imbere ubukungu rinatanga imari ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye, bizanajyana n’uko u Rwanda ruba igicumbi cya serivisi z’imari (financial hub) mu by’ubukungu muri aka karere.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozibwa CMA, intego ya gahunda yashyizweho y’imyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ni uko iri soko rirushaho gukorera u Rwanda.

Ubwo iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda gikomeje gushyiraho uburyo bwizeye ndetse n’amategeko ateza imbere iri soko kandi arinda by’umwihariko abashoramari no gufasha abashaka imari yo kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi baba abavuye mu Rwanda, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure.

Ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kemerewe kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Umutoza wa As Kigali y’Abagore uherutse gukubita urushyi mugenzi we wa Rayon Sports yahanwe

Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano byo kumara imikino itatu adatoza kubera…

19 hours ago

Burundi: Uwakoraga ubukangurambaga mu ishyaka rya CNDD-FDD yishwe n’abantu bataramenyekana

François Xavier Habonimana, wakoraga umurimo w'ubukangurambaga mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy'u Burundi…

22 hours ago

Imitungo y’umuryango wa Rwigara yaguzwe mu cyamunara

Ushingiye ku byari mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make…

22 hours ago

Umuhanzi Justin Bieber yavuze ko yicuza gukorana na Wizkid

Umuhanzi mpuzahamanga Justin Bieber aricuza kuba yaremeye kujya mu ndirimbo Essence ya Wizkid, aho ahamya…

1 day ago

Nyuma y’imyaka 15, Diamond Platnumz yongeye guhura n’umukobwa watumye aba icyamamare

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata,…

2 days ago

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

3 days ago