Niragire Marie France yashinze Televiziyo nshya mu Rwanda

Umukinnyi wa Filime Niragire Marie France wamenyekanye nka Sonia yatangije Televiziyo nshya izajya yibanda ku myidagaduro yitwa “Genesis” aba umugore wa mbere mu Rwanda ubikoze.

Marie France asanzwe azwi cyane mu ruganda rwa Sinema yashinze Televiziyo avuga ko igetekerezo cyabyo cyavuye n’ubundi muri uyu mwuga yamenyekaniyemo.

Ati “Nagize igitekerezo ubwo nari ntangiye kujya nkora filime zanjye niga ku isoko nzajya nzicuruzamo nsanga hari imbogamizi mpitamo gukora igitangazamakuru cyamfasha kigafasha n’abandi.

Iyi Televiziyo yatangiye no kugaragara kuri Canal+ avuga ko yamutwaye amafaranga menshi kandi ko agikomeza kubaka bitewe nuko inzozi z’igitangazamakuru yifuza zitaruzuzwa.

Imikorere ya Genesis TV izaba yibanda ku rubyiruko, ku banyempano mu myidagaduro n’ibindi bijyanye nabyo birimo ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Kuba abaye umugore wa mbere mu Rwanda ushinze Televiziyo ngo arabishimira Imana.

Ati “Ndashima lmana ndetse na leta y’u Rwanda ihora idushishikariza gukora twiteza imbere tugatinyuka gukora.”

Marie France Niragire wamamaye ku izina rya Sonia yamenyekanye cyane muri Filime ’Inzozi’ ari naryo yitwaga muri iyo Filime. Yegukanye igihembo cya Rwanda Movie Awards 2013. Yanakinnye muri Filime yitwa Anita, igice cya mbere.

Niragire Marie France yashinze Genesis TV ikorera mu Rwanda

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

1 hour ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

21 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago