Umukinnyi wa Filime Niragire Marie France wamenyekanye nka Sonia yatangije Televiziyo nshya izajya yibanda ku myidagaduro yitwa “Genesis” aba umugore wa mbere mu Rwanda ubikoze.
Marie France asanzwe azwi cyane mu ruganda rwa Sinema yashinze Televiziyo avuga ko igetekerezo cyabyo cyavuye n’ubundi muri uyu mwuga yamenyekaniyemo.
Ati “Nagize igitekerezo ubwo nari ntangiye kujya nkora filime zanjye niga ku isoko nzajya nzicuruzamo nsanga hari imbogamizi mpitamo gukora igitangazamakuru cyamfasha kigafasha n’abandi.”
Iyi Televiziyo yatangiye no kugaragara kuri Canal+ avuga ko yamutwaye amafaranga menshi kandi ko agikomeza kubaka bitewe nuko inzozi z’igitangazamakuru yifuza zitaruzuzwa.
Imikorere ya Genesis TV izaba yibanda ku rubyiruko, ku banyempano mu myidagaduro n’ibindi bijyanye nabyo birimo ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.
Kuba abaye umugore wa mbere mu Rwanda ushinze Televiziyo ngo arabishimira Imana.
Ati “Ndashima lmana ndetse na leta y’u Rwanda ihora idushishikariza gukora twiteza imbere tugatinyuka gukora.”
Marie France Niragire wamamaye ku izina rya Sonia yamenyekanye cyane muri Filime ’Inzozi’ ari naryo yitwaga muri iyo Filime. Yegukanye igihembo cya Rwanda Movie Awards 2013. Yanakinnye muri Filime yitwa Anita, igice cya mbere.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…