Imidugudu 6 yo mu mujyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu gihe k’iminsi 15.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abarwayi 34 ba Covid-19 babonetse muri Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 24 Kamena 2020. Muri bo 25 ngo ni abo mu midugudu yasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro kuri Radio Rwanda,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yasobanuye icyagendeweho ngo basubizeho Guma mu rugo kuri iriya midugudu yo mu mujyi wa Kigali.
Muri iki kiganiro cyavugaga uko icyorezo kifashe mu mujyi wa Kigali,Col Dr Mpunga yagarutse ku bintu bitatu biza ku isonga mu gutuma ubwandu bwiyongera muri Kigali ari na byo byatumye hari uduce dusubizwa muri Guma mu Rugo.
Ati “Muri iyo midugudu yasubijwe mu kato harimo icyuho gikomeye mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus. Ubugenzuzi twakoze bwerekanye ko abantu bagiye banduzanya hagati yabo biciye cyane cyane mu guhererekanya amafaranga mu ntoki, mu kunywera inzoga mu tubari bitemewe ndetse no mu bakora imirimo inyuranye nk’ubwubatsi”.
Col Dr Mpunga yavuze ko abamotari nabo bagifite icyuho mu gukurikiza ingamba zo kwirinda kuko ngo hari bamwe bacyakira amafaranga mu ntoki.
Ati “Ikindi ni uko abamotari na bo batangiye kwandura ahanini bigaterwa n’uko bacyakira amafaranga mu ntoki, kutubahiriza andi mabwiriza n’imyitwarire yabo usanga itameze neza. Henshi ku mashantiye y’ubwubatsi ntibambara udupfukamunwa, baba begeranye cyane bigatuma banduzanya ndetse n’ahari utubari kera baza kuhahindura resitora ariko ugasanga bacuruza inzoga, bigatuma abantu bahahurira bakandura”.
Imidugudu yashyizwe muri Guma mu rugo guhera mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2020 ni Zuba na Kamabuye yo mu kagari ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, umudugudu wa Nyenyeri mu kagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, n’uwa Rugano mu kagari ka Kanunga, umurenge wa Gikondo na none muri ako karere.
Hari imidugudu ya Kadobogo na Gisenga yo mu kagari ka Kigali, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, gahunda ya Guma mu rugo muri iyo midugudu ikazamara nibura iminsi 15.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abaturage bo muri iyo midugudu yasubijwe muri Guma mu Rugo kumva ko atari igihano bahawe.
Igire.rw
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…