Categories: UBUREZI

Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yafunze Kaminuza ya Kibungo-UNIK, hashingiwe ku bibazo byayigaragayemo  birimo n’imyigishirize idashyitse.

Advertisements

Mu itangazo rigaragaraho Umukono wa Minisitiri w’Uburezi  Dr. Valentine Uwamariya, rivuga ko UNIK yafunzwe hashingiwe ku maraporo  y’amagenzura yayikozwemo mu bihe bitandukanye mu minsi ishize.

Ni itangazo rigaragaramo ko igomba gufunga imiryango yayo  guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020, kandi igasabwa kuba yamaze kunoza ibijyanye no guha ibyangombwa nkenerwa abanyeshuri bayigagamo, n’abakozi bayikoreraga, no guha raporo ya byose  Inama y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda HEC bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2020.

Kaminuza ya Kibungo yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo byinshi bishingiye ku ubuke bw’abanyeshuri, abakozi bamaze imyaka  bakora badahembwa, abirukanwa  n’abahagarikwa ku kazi  mu buryo butunguranye, gushora imari mu bikorwa biri hanze ya kaminuza,  mu gihe ubwayo ikennye; n’ibindi.

Kaminuza ya Kibungo UNIK yahoze yitwa UNATEK  ifunzwe, yari ifite icyicaro gikuru i Kibungo, mu Karere ka Ngoma n’ishami mu Karere ka  Rulindo, kuva ishinzwe muri 2003 abayirangijemo basaga ibihumbi icyenda bashoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Itangazo rya Minisitiri w’Uburezi rifunga Kaminuza ya Kibungo

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago