Uwahoze ari Umutoza wa AS Kigali y’Abagore, Nyinawumuntu Grace, avuga ko kuri ubu ikibazo yari afitanye n’iyi kipe cyarangiye nyuma y’uko imwishyuye agera kuri miliyoni 39 Frw yari yaciwe n’urukiko.
Nyinawumuntu Grace amaze hafi imyaka ine atari mu mupira nyuma yo kwirukanwa na AS Kigali WFC yatozaga.
Uyu mugore watoje Ikipe y’Igihugu y’Abagore, yareze Ikipe y’Umujyi wa Kigali, avuga ko yirukanywe binyuranyije n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda mu ntangiriro za 2017.
AS Kigali WFC yireguye ivuga ko Nyinawumuntu yari yarasuzuguye abayobozi bakuru b’ikipe akanavugwaho gucamo ibice abakinnyi hagamijwe kugira abo agira abatoni imbere ye.
Ku wa 13 Mata 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwatangaje ko Nyinawumunyu Grace yatsinze urubanza bityo azishyurwa miliyoni hafi miliyoni 39 Frw.
Harimo miliyoni 33.327 Frw nk’indishyi y’amezi 21, imperekeza ya miliyoni 1.587 Fw, ibihumbi 587 Frw y’ikinyuranyo cy’integuza yo gusesa amasezerano, miliyoni 1.189 Frw nk’ingurane y’iminsi y’ikiruhuko cy’umukozi, ibihumbi 200 Frw y’ikiranura rubanza, miliyoni 1 Frw y’igihembo cya Avoka ndetse n’ibihumbi 50 Frw y’igarama.
AS Kigali WFC ntiyanyuzwe n’iyi myanzuro ihita ijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, ivuga ko hari ibimenyetso batanze mu rubanza umucamanza yirengagije hakiyongeraho ko bavugaga ko yagiye kuregera ahatariho ko ahubwo yagombaga kujya muri FERWAFA, CAF cyangwa FIFA.
Muri Werurwe 2019, Urukiko rukuru rwa Kigali rwemeje ko Nyinawumuntu Grace yatsinze AS Kigali mu bujurire, rusaba iyi kipe kwishyura amafaranga yari yaciwe mbere hiyongereyeho ibihumbi 350 Frw y’ikurikirana rubanza na Avoka wa Nyanawumuntu Grace.
Uretse uru rubanza, Nyinawumuntu yatsinze kandi urwo yarezemo Uwamahoro Chadia wari umukinnyi we, wamushinje ubutinganyi. Uyu we akaba agomba kumwishyura agera kuri miliyoni 4 Frw y’indishyi zo kumusebya ndetse akaba yari yategetswe gusaba imbabazi kuri Radio.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Nyinawumuntu yavuze ko ikibazo cya AS Kigali WFC cyakemutse hasigaye icya Uwamahirwe Chadia.
Ati “AS Kigali WFC bo baranyishyuye nubwo ntakubwira ngo ni ryari kuko yaje mu byiciro, ariko yose barayampaye. Chadia we ndacyategereje.”
Mu gihe gisaga imyaka itatu Nyinawumuntu ahugijwe n’iki?
Nyinawumuntu ubwo yirukanwaga yari atwite inda ya kabiri ariko bitamugoye cyane kuko yitaweho n’umugabo n’inshuti zamubaye hafi nk’uko yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.
Ati “Mbere gato y’uko banyirukana nari mbizi, ntangira gukora utuntu dutandukanye, ariko ubwo twatangiraga kuburana nari ntwite inda y’amezi atatu gusa umugabo yambaye hafi, inshuti n’abafana banjye banyitaho, urebye ntabwo byangoye.”
Yakomeje avuga ko uretse akazi afite ubu mu mushinga ugamije gufasha abagore binyuze muri siporo, yabonye umwanya wo kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo, ubu akaba ari kwandika igitabo nyuma yo gusoza amasomo.
Ati “Nifuza gutunga Masters ebyiri, uretse iyo ndi kwigira muri Mount Kenya, ndateganya no kuziga iy’ibijyanye na Sports Management (Imiyoborere n’imicungire y’inzego za Siporo) kugira ngo nzajye ntoza mfite n’ubwo bumenyi.”
Nyinawumuntu Grace yabaye umutoza wa mbere w’umugore wabigize umwuga mu 2008 nyuma yo kubona ibyangombwa birimo impamyabushobozi yo ku rwego rwa B yavanye mu Budage.
Yatoje kandi Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu 2014 ayimarana imyaka ibiri, byiyongeraho ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga.
Nyinawumuntu yafashije AS Kigali WFC gutwara ibikombe umunani bya shampiyona byikurikiranya guhera mu 2009 kugeza mu 2016, mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…