Amb.Olivier Nduhungirehe yongeye kugirirwa icyizere asubizwa mu mirimo ya Leta

Amb. Olivier Nduhungirehe uheruka gukurwa ku mwanya w’Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yongeye kugirwa icyizere agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’Ubuholandi, umwanya yaherukagaho mu myaka itatu ishize ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu Bubiligi.

Nduhungirehe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Gestion fiscale yavanye muri Kaminuza ya ULB ( Universite Libre de Bruxelles-Institut Solvay). Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Licence) mu mu mategeko yayiherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain).

Amaze kurangiza Kaminuza yabaye umujyanama w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bakomeza gukorana no muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho bari bamuhaye indi mirimo.

Yigishije kandi muri Kaminuza eshatu nk’umwarimu udahoraho (Professeur visiteur), aho yigishaga amasomo ajyanye n’iby’amategeko, muri ULK, Kaminuza y’Abadivantisite na Kaminuza y’i Kabgayi.

Nyuma yaje kujya mu kanama gashinzwe kuvugurura amategeko y’ubucuruzi ( Cellule de forme du droit des affaires/Business Law Reform Cell) muri Minisiteri y’Ubutabera, ariho yavuye ajya muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, aho yabaye umujyanama wa mbere kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2010.

Yavuye muri Ethiopia ajya gukorera muri Ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho yari umujyanama wa mbere wa Ambasaderi. Yari afite kandi umwanya bita “Deputy permanent Representative and Permanent Mission of Rwanda to the United Nations”.

Yatashye mu Rwanda muri Gicurasi 2015 aho yagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga ni ako kazi yakoraga kugeza tariki ya 10 Nzeri 2015 ubwo yagirwaga ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Kuwa 30 Kanama 2017 ni bwo Olivier Nduhungirehe, wari umaze imyaka ibiri ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Tariki 9 Mata 2020 nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki ya Leta. Yongeye kugirirwa icyizere nyuma y’amezi akabakaba atanu nta yindi mirimo ya Leta afite.

Amb.Nduhungirehe Olivier yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’Ubuholandi

 

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

16 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago