UBUZIMA

Kicukiro: Abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri RPF batangije ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19

 Mu bikorwa bizamara igihe cy’ukwezi, Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kicukiro batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wagatandatu tariki 29 Kanama 2020, butangizwa n’umuganda wabereye ahubakwa ibyumba by’amashuri mu murenge wa Kagarama, ubu bukangurambaga bukazakorwa ku biganiro bizaca ku ma radiyo yo mu Rwanda, gutanga ibiganiro ahahurira abantu benshi ndetse no mu nsengero na Kiriziya byemerewe guterana mu karere ka Kicukiro.

Muri ubu bukangurambaga hazibandwa cyane ku rubyiruko rutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo no ku babyeyi badakurikirana abana mu bikorwa byabo bya burimunsi bigatuma bamwe mu rubyiruko bitegurira ibirori mu ngo nyamara ababyeyi batabakurikiranye ngo babafashe kwirinda.

Abatoni Peninnah ushinzwe imyitwarire muri uru rugaga rw’Abagore mu karere ka Kicukiro, avuga ko hatangijwe bukangurambaga nk’umusanzu w’abagore mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu baturage.

Yagize ati:”Twaravuzengo nk’abanyamuryango ni uruhe ruhare rwacu kugirango dutange umusanzu tugire icyo dukemura ku buremere bw’iyi ndwara,abantu ko bandura burimunsi mu miryango dukore iki?, Abagore bo mu karere ka Kicukiro duhuriye mu rugaga twahisemo gutangiza ubukangurambaga tugahera aho dutuye iwacu mu miryango, umuntu wese akangurirwe kwirinda kandi yumve ko iki cyorezo gihari kandi gikomeye.”

Ubu bukangurambaga buzakorwa mu gihe kingana n’ukwezi kose buzibanda ku kwirinda icyorezo hubahirizwa amabwiriza yashyizweho nko; kwambara agapfukamunwa neza, kuhana intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune,nk’uko bisabwa n’inzego z’ubuzima.

Aha kandi ngo haziyongeraho no gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo birinda kubashyigikira mu gutegura ibirori nk’amasabukuru ngo kuko bihuza abantu benshi kandi bikaba byakongera ibyago byo kwanduzanya COVID-19 mu miryango.

Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotani mu karere ka Kicukiro,ruhuriramo abagore bose b’abanyamuryango aho bagira ababahagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu. Bakaba bakora ibikorwa bitandukanye nko kuremera bagenzi babo batishoboye, gukora ubukangurambaga n’ibindi.

DomaNews.rw

View Comments

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago