URUBYIRUKO

Kagarama: Urubyiruko rw’abakorerabushake rumaze ukwezi rwubaka ibyumba by’Amashuri

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro rumaze ukwezi rutanga umusanzu w’imbaraga zabo mu kubaka ibyumba by’amashuri azigirwamo mu gihe azaba asubukuwe.

Uru rubyiruko rwahisemo gutanga umusanzu wabo ku gihugu muri ibi bihe amashuri yafunzwe kubera icyorezo cya Corona Virusi, aho Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri kugirango hazirindwe ubucucike bw’abanyeshuri mu gihe amashuri azaba asubukuwe.

Aba basore n’inkumi kuri uyu wa 29 Kanama 2020, basoje ukwezi bari bamaze bakora imirimo y’amaboko ahari kongerwa ibyumba by’amashuri ku kigo cya GS Muyange mu murenge wa kagarama.
Ibi bakavuga ko babiterwa no kugira ishyaka ryo kubaka igihugu cyababyaye no kugikunda.

Mukunduhore Eric umwe muri uru rubyiruko rw’Abakorerabushake muri uyu murenge, avuga ko babiterwa n’amateka y’abababanjirije.

Yagize ati: “Ibi tubikora kuberako n’abatubanjirije bitanze bakubaka igihugu, dutanga imbaraga zacu kugirango abavandimwe bacu bazigire ahantu hameze neza kandi nk’urubyiruko twabigizemo uruhare kuko ari twe mbaraga z’igihugu”.

Muhawenimana Providence avuga ko kuba bakunda igihugu bituma ntahandi batakaza imbaraga zabo.

Yagize ati: “Nk’uko dukunda igihugu cyacu, tuba twumva imbaraga n’umurava byacu ariho tugomba kubitakaza inyungu zacu ni ukwishimira kuba twakubaka aya mashuri natwe ejo hazaza tukaba twavuga ngo hariya nashyizeho imbaraga zanjye, n’abavandimwe cyangwa abana bacu bakazayigamo bikazadushimisha cyane kurushaho,izo mbarana rero ntahandi tuzikura uretse kuba dukunda igihugu cyacu tukishimira kucyubaka”.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge bavuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko bigaragaza ejo hazaza h’Igihugu.

Hon.Nyiramadirida Fortunee umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi muri uyu murenge,

Agira ati: “N’ubusanzwe urubyiruko n’imbaraga z’igihugu,rero dushimishwa n’uko turubona hirya no hino rutanga umusanzu mu kubaka igihugu bitwereka ko ejo hazaza igihugu kizaba kimeze neza kubera imbaraga z’urubyiruko rwacu rwatojwe gukora rukagera ikirenge mu cyacu, turizera ko igihugu kizaba gifite amaboko yo kugikorera”.

Umuhuzabikorwa r’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric,ahamya ko aho urubyiruko rutabaye rutabaruka neza,
Agira ati: ” Nibyo urubyiruko n’imbaraga z’igihugu,aho rukomeye rutabaye rutabaruka neza, bivuzengo niba twubatse amashuri, tugakangurira abaturage kwirinda icyorezo,byose n’ibikorwa by’ingirakamaro ku gihugu”.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuri ubu ruri kugaragara hirya no hino mu gihugu mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi kuva yagaragara mu rwanda aho bakorera ahahurira abantu benshi babibutsa amabwiriza yo kwirinda arimo kwambara agapfukamunwa neza, kubahiriza intera ya meyero hagati y’umuntu n’undi, no kubibutsa gukaraba kenshi gashoka.

Ibi bikorwa byo gutanga imbaraga zabo mu kongera ibyumba by’amashuri bikaba byaratangiranye n’ukwezi kwa Kanama 2020, aho bafatanyaga n’Abagore bagize inama y’Igihugu y’abagore muri uyu murenge, kuri uyu wa gatanda bakaba basoje uku kwezi bafatanya n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uyu murenge wa Kagarama.

DomaNews.rw

Recent Posts

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

4 hours ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

5 hours ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

6 hours ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

23 hours ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

23 hours ago

Harmonize ari kwikomanga mu gatuza nyuma yo guca agahigo ka Diamond Platnumz

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…

1 day ago