Abantu 180 bakurikiranwaga n’inzego z’ubuzima kubera basanzwemo COVID-19 bakize basezererwa umunsi umwe aho bavurirwaga.
Ibi n’ibyagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020.
Aho abagera ku 180 bakize Corona Virusi mugihe 11 aribo bagaragaye ko banduye iki cyorezo mu bipimo 1,687 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Ibi bikaba byatumye umubare w’abakirwaye ugabanuka kugera ku 1,844.
Iki cyorezo kuva cyagaragara mu Rwanda abagera ku 4,602 bamaze kucyandura muri bo 2,736 barakize, kikaba kimaze guhitana 22. Abagaragaye bashya uyu munsi; Kigali 5, Nyamagabe 3, Bugesera 1, Rulindo 1, Rusizi 1 nk’uko byagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.
Iyi mibare yabanduye ikaba iri kugenda igabanuka nyuma y’uko hashyizweho amabwiriza mashya mu mujyi wa kigali atemerera imodoka zitwara abagenzi muri rusange kwinjira cyangwa gusohoka muri kigali uretse abatwara imodoka z’abantu ku giti cyabo.
Uyu niwo mubare munini w’abantu basezerewe umunsi umwe kwa muganga nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikagaragaza ko nta COVID-19 bagifite kuva igaragaye mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…