IYOBOKAMANA

RGB yahagaritse inzego zose z’ubuyobozi za ADEPR

Ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB cyatangaje ko cyahagaritse inzego zose z’ubuyobozi z’itorero ADEPR kugirango hacyemumwe ibibazo by’imiyoborere mibi n’amakimbirane bimaze igihe bigaragara muri iri torero.

Advertisements

RGB yatangaje ko kuva kuri uyu wa 02 Ukwakira 2020, inzego zirimo; Komite nyobozi, Inama y’ubuyobozi, Komite nkemurampaka, n’inteko rusange bya ADEPR zivuyeho.

Ni nyuma y’imiyoborere mibi no kutumvikana byakomeje kuranga ubuyobozi bw’iri torero aho bamwe mu bayobozi banagiye bahagarikwa mu buryo butumvikanyweho.

Muri Kamena 2020, uwari umuvugizi wungirije w’iri torero ya Rev. Karangwa John nibwo yafunguwe nyuma y’amezi agera ku munani avunze ashijwa gukoresha inyandiko mpimbano mu itorero.

 

Ku wa 30 Kamena 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira icyo cyemezo. Karangwa agifungurwa yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka.

Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 28 y’imishahara atahembewe. Byakurikiwe no kwandikirwa abazwa aho yari ari mu gihe atari mu nshingano ze.

Ibi bikaba byarateje umwuka mubi no kutumvikana ku bayobozi ba ADEPR, aho kuya 30 Nzeri 2020, Rev Karangwa yandikiwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo by’agateganyo mugihe cy’amezi 3, nkuko byari byemejwe n’inama y’ubuyobozi yateranye kuya 26 Nzeri 2020, ashinjwa kumena amabanga y’itorero n’andi makosa batavuagagaho rumwe.

Aha akaba yarahise anasabwa gutanga imfunguzo z’imodoko y’akazi yakoreshaga (Contake), n’ibindi byangombwa byayo byose.

 

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago