Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rufite mu nshingano imiryango itari iya leta irimo n’ishingiye ku myemerere nka nk’Amadini n’amatorero, rwashyizeho Komite y’inzibacyuho ya ADEPR nyuma y’iminsi mike ikuyeho ubuyobozi bw’uyu muryango kubera ko butabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.
Mu bayobozi bashyizweho harimo; Pasiteri Ndayizeye Isaie wagizwe Umuyobozi wa Komite y’inzibacyuho akanahagararira ADEPR mu mategeko, yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugene, mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.
Umuhoza Aulerie yagizwe umuyobozi ushimzwe imari, imitungo n’imishinga by’itorero, naho umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi aba Gatesi Vestine.
RGB yatangaje ko iyi komite ifite igihe kingana n’amezi cumi n’abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.
Iyi Komite nshya y’inzibacyuho yahawe inshingano z’ingenzi zirimo; kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka umuryango wa ADEPR.
Iyi komite yanasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.
Komite nshya yashyizweho isimbuye iyari ikuriwe na Rev Karuranga Ephrem, iheruka gukurwaho nyuma y’imyaka irenga itatu ku kuyobozi.
Ku wa 2 Ukwakira 2020, nibwo RGB yafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi zose muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero, nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo.
Yanditswe na Mpabwanimana Jean Paul
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
View Comments