Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rufite mu nshingano imiryango itari iya leta irimo n’ishingiye ku myemerere nka nk’Amadini n’amatorero, rwashyizeho Komite y’inzibacyuho ya ADEPR nyuma y’iminsi mike ikuyeho ubuyobozi bw’uyu muryango kubera ko butabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.
Mu bayobozi bashyizweho harimo; Pasiteri Ndayizeye Isaie wagizwe Umuyobozi wa Komite y’inzibacyuho akanahagararira ADEPR mu mategeko, yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugene, mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.
Umuhoza Aulerie yagizwe umuyobozi ushimzwe imari, imitungo n’imishinga by’itorero, naho umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi aba Gatesi Vestine.
RGB yatangaje ko iyi komite ifite igihe kingana n’amezi cumi n’abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.
Iyi Komite nshya y’inzibacyuho yahawe inshingano z’ingenzi zirimo; kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka umuryango wa ADEPR.
Iyi komite yanasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.
Komite nshya yashyizweho isimbuye iyari ikuriwe na Rev Karuranga Ephrem, iheruka gukurwaho nyuma y’imyaka irenga itatu ku kuyobozi.
Ku wa 2 Ukwakira 2020, nibwo RGB yafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi zose muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero, nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo.
Yanditswe na Mpabwanimana Jean Paul
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
View Comments