UBUZIMA

Utubari ntitwafunguwe,imodoka zitwara abagenzi muri rusange zemerewe kuzuza imyanya yose y’abicara

Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yemeje ko Imodoka zitwara abagenzi muri rusange, zigomba kubatwara imyanya yose yicawemo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wambere tariki 12 Ukwakira 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri Village Urugwiro, yashimangiye imwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama byafashwe mu nama iheruka, inashyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwira kwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.

Imwe mu myanzuro mishya yafashwe n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri harimo kuba;

  • Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange(Public transport) zizakomeza gutwara abantu, ariko ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara abagenzi mu myanya yose(100%) by’umubare w’abantu zemererwa gutwara.
  • Naho ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abahagaze zo zikaba zemerewe gutwara abicaye mu myanya yose y’abicara (100%), na kimwe cya kabiri cy’abagenda bahagaze (50%). Gusa ngo amabwiriza agenga iyi ngingo akazatangwa na RURA.
  • Ingendo zirabujijwe guhera saayine z’ijoro (10:00pm) kugera saakumi za mugitindo (04:00am).

Bamwe mu baturage bari bategereje ko utubari ndetse n’imikino y’amahirwe izwi nka Betting bikomorerwa, nyamara siko byagenze kuko mu myanzuro y’iyi nama nta byigeze bigaragaramo, ibi bivuze ko birakomeza gufungwa cyane ko aribyo bigaragara ko bitegerejwe na benshi bisigaye bitarakomorerwa.

Ni nyuma y’amezi agera kuri 7, ibikorwa byinshi byarafunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Corona Virusi.

Iyi myanzuro y’inama y’Abaminisitiri ikaba yemeje imyanzuro y’inama nk’iyi yateranye kuya 25 Nzeri 2020, bikaba biteganyijwe ko izongera guterana nyuma y’iminsi 15 nk’uko bisanzwe.

Jean Aime Desire Izabayo

View Comments

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

2 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

23 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

23 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

23 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

24 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago