Utubari ntitwafunguwe,imodoka zitwara abagenzi muri rusange zemerewe kuzuza imyanya yose y’abicara

Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yemeje ko Imodoka zitwara abagenzi muri rusange, zigomba kubatwara imyanya yose yicawemo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wambere tariki 12 Ukwakira 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri Village Urugwiro, yashimangiye imwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama byafashwe mu nama iheruka, inashyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwira kwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.

Imwe mu myanzuro mishya yafashwe n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri harimo kuba;

  • Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange(Public transport) zizakomeza gutwara abantu, ariko ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara abagenzi mu myanya yose(100%) by’umubare w’abantu zemererwa gutwara.
  • Naho ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abahagaze zo zikaba zemerewe gutwara abicaye mu myanya yose y’abicara (100%), na kimwe cya kabiri cy’abagenda bahagaze (50%). Gusa ngo amabwiriza agenga iyi ngingo akazatangwa na RURA.
  • Ingendo zirabujijwe guhera saayine z’ijoro (10:00pm) kugera saakumi za mugitindo (04:00am).

Bamwe mu baturage bari bategereje ko utubari ndetse n’imikino y’amahirwe izwi nka Betting bikomorerwa, nyamara siko byagenze kuko mu myanzuro y’iyi nama nta byigeze bigaragaramo, ibi bivuze ko birakomeza gufungwa cyane ko aribyo bigaragara ko bitegerejwe na benshi bisigaye bitarakomorerwa.

Ni nyuma y’amezi agera kuri 7, ibikorwa byinshi byarafunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Corona Virusi.

Iyi myanzuro y’inama y’Abaminisitiri ikaba yemeje imyanzuro y’inama nk’iyi yateranye kuya 25 Nzeri 2020, bikaba biteganyijwe ko izongera guterana nyuma y’iminsi 15 nk’uko bisanzwe.

One thought on “Utubari ntitwafunguwe,imodoka zitwara abagenzi muri rusange zemerewe kuzuza imyanya yose y’abicara

  • October 13, 2020 at 5:21 am
    Permalink

    Twizere ko na tickets bahita bazigabanyiriza igiciro

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *