UBUZIMA

Ibiciro by’ingendo mu modoka rusange byagabanyijwe

Ikigo k’Igihugu ngenzuramikorere RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ingendo biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.

Advertisements

RURA ivuga ko hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2020, byemejwe ko imodoka zitwara abantu rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa zemerewe gutwara abagenzi bangana ni 100% by’umubare wagenwe, naho bisi zitwara abicaye n’abahagaze, zemerewe gutwara 100% bicaye mu myanya ya genwe na 50% by’abagomba kugenda bahagaze.

Uko ibiciro bishya by’ingendo bimeze

  • Ingendo zihuza intara, igiciro cyagabanutse kiva kuri 30.8 frws kigera kuri 25.9 frws kuri Kilometero ku mugenzi.
  • Ingendo zo mu mujyi wa Kigali, igiciro cyagabanyijwe kiva kuri 31.9 frws kigera kuri 28.9 frws ku kilometero ku mugenzi.

Ibi biciro bishya bigabanyijwe nyuma y’amezi agera kuri atanu byarongereweho 47%, kuko imodoka zatwaraga abagenzi bangana na 50% by’abagomba kujya mu mudoka zitwara abantu muri rusange, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.

Aha kandi Urwego ngenzuramikorere rushishikariza abaturage gukomeza kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu gihe bari mu modoka, aho bagomba gufungura ibirahure byose by’imodoka igihe cyose uretse mu gihe imvura iri kugwa, gukaraba intoki mbere yo kujya mu modoka na nyuma yo kuyivamo, kwambara agapfukamunwa neza, no kwiriza gusuhuzanya bakorabaho cyangwa bahoberana, yongeraho ko kurenga kuri aya mabwiriza bihanirwa.

Kureba ibiciro bishya by’ingendo zihuza Intara zose “KANDA HANO

Kureba ibiciro bishya by’ingendo mu mujyi wa Kigali “KANDA HANO”

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago