Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ingendo mu modoka rusange mu Rwanda byagabanyijwe ugereranyije n’ibyari byashyizweho kuya 14 Ukwakira uyu mwaka.
Itangazo RURA yanyujije ku rukuta rwayo wa twitter rivuga ko ibiciro byahinduwe aho, ibiciro ku ngendo zihuza intara ari amafaranga 21 kuri kilometero ku mugenzi. Mu mujyi wa Kigali ni amafaranga 22 kuri kilometero mu gihe mbere yari 29.
Ibi bije bikurikira igitutu cy’abaturage basabaga ko ibiciro byashyizweho byagabanuka kuko ntaho byari bitandukaniye n’ibyazamuwe mu gihe cya COVID-19 kuri bamwe.
RURA ivuga ko ibiciro byari byarashyizweho byahagaritswe mu gihe hagisuzimwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muribi bihe bya Corona Virusi. Leta ikaba izatanga ubwunganizi ku giciro k’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Corona Virusi.
Tariki ya 14 Ukwakira 2020, RURA yari yashyizeho ibiciro bishya nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera umubare w’abantu bari baragabanyijwe kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Bamwe mubaturage bakaba baragaragaje ko batishimiye ibi biciro byari byashyizweho kuko byari biri hejuru y’ibyakoreshwaga mbere y’uko Corona Virusi igaragara mu Rwanda ingendo zigahagarara, ibi abaturage babifashe nko kurengera inyugu z’abashoramari kuruta izo abaturage.
Aho bamwe bahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza izamurwa rikomeye ry’ibiciro abandi bagatakamba binyuze mu itangazamakuru.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…