Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ingendo mu modoka rusange mu Rwanda byagabanyijwe ugereranyije n’ibyari byashyizweho kuya 14 Ukwakira uyu mwaka.
Itangazo RURA yanyujije ku rukuta rwayo wa twitter rivuga ko ibiciro byahinduwe aho, ibiciro ku ngendo zihuza intara ari amafaranga 21 kuri kilometero ku mugenzi. Mu mujyi wa Kigali ni amafaranga 22 kuri kilometero mu gihe mbere yari 29.
Ibi bije bikurikira igitutu cy’abaturage basabaga ko ibiciro byashyizweho byagabanuka kuko ntaho byari bitandukaniye n’ibyazamuwe mu gihe cya COVID-19 kuri bamwe.
RURA ivuga ko ibiciro byari byarashyizweho byahagaritswe mu gihe hagisuzimwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muribi bihe bya Corona Virusi. Leta ikaba izatanga ubwunganizi ku giciro k’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Corona Virusi.
Tariki ya 14 Ukwakira 2020, RURA yari yashyizeho ibiciro bishya nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera umubare w’abantu bari baragabanyijwe kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Bamwe mubaturage bakaba baragaragaje ko batishimiye ibi biciro byari byashyizweho kuko byari biri hejuru y’ibyakoreshwaga mbere y’uko Corona Virusi igaragara mu Rwanda ingendo zigahagarara, ibi abaturage babifashe nko kurengera inyugu z’abashoramari kuruta izo abaturage.
Aho bamwe bahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza izamurwa rikomeye ry’ibiciro abandi bagatakamba binyuze mu itangazamakuru.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…