Ikigo k’Igihugu ngenzuramikorere RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ingendo biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020.
RURA ivuga ko hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2020, byemejwe ko imodoka zitwara abantu rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa zemerewe gutwara abagenzi bangana ni 100% by’umubare wagenwe, naho bisi zitwara abicaye n’abahagaze, zemerewe gutwara 100% bicaye mu myanya ya genwe na 50% by’abagomba kugenda bahagaze.
Uko ibiciro bishya by’ingendo bimeze
Ibi biciro bishya bigabanyijwe nyuma y’amezi agera kuri atanu byarongereweho 47%, kuko imodoka zatwaraga abagenzi bangana na 50% by’abagomba kujya mu mudoka zitwara abantu muri rusange, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.
Aha kandi Urwego ngenzuramikorere rushishikariza abaturage gukomeza kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu gihe bari mu modoka, aho bagomba gufungura ibirahure byose by’imodoka igihe cyose uretse mu gihe imvura iri kugwa, gukaraba intoki mbere yo kujya mu modoka na nyuma yo kuyivamo, kwambara agapfukamunwa neza, no kwiriza gusuhuzanya bakorabaho cyangwa bahoberana, yongeraho ko kurenga kuri aya mabwiriza bihanirwa.
Kureba ibiciro bishya by’ingendo mu mujyi wa Kigali “KANDA HANO”
Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…
Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe…
Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…
Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…
Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…