Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe byari byarafunzwe kubera COVID-19, bigiye gufungurwa mu byiciro.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje imyanzuro y’inama iheruka yo kuwa 12 Ukwakira 2020, ifata indi myanzuro ku mabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Corona Virusi mu Rwanda.
Mu myanzuro mishya yafashwe harimo:
Imikino y’amahirwe izwi nka “Betting” yakomorewe nyuma y’amezi agera kuri 7 ifunzwe kubera icyorezo cya Corona Virusi cyagaragaye mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.
Abaturage kandi bongeye kwibutswa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorero cya Corona Virusi, bubahiriza inama za Minisiteri y’ubuzima nko; kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi gashoboka, no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi. Izi zikaba ari zimwe mu ngamba zizanagenderwaho hafungurwa ibikorwa by’imikino y’amahirwe.
Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda, iterana nyuma y’iminsi 15 aho harebwa uko icyorezo cya Corona Virusi gihagaze hagendewe ku makuru atangwa n’inzego z’ubuzima, aya makuru niyo agenderwaho hafatwa izindi ngamba nyuma yo kubona uko gihagaze mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…