UBUCURUZI

Imikino y’amahirwe igiye gufungurwa nyuma y’amezi 7 yarafunzwe kubera COVID-19

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe byari byarafunzwe kubera COVID-19, bigiye gufungurwa mu byiciro.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje imyanzuro y’inama iheruka yo kuwa 12 Ukwakira 2020, ifata indi myanzuro ku mabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Corona Virusi mu Rwanda.

Mu myanzuro mishya yafashwe harimo:

  • Insengero zemerewe gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi byazo bwo kwakira abantu, mu gihe mbere bakiraga 30%.
  • Imihango yo gushyingura ntigomba kurenga abantu 75.
  • Imihango yo gushyingirwa mu nsengero nayo ntigomba kurenga 75, kandi abitabiriye kwiyakira ntibagomba kwipimisha COVID-19 mu gihe batarenze 75.
  • Ibikorwa by’imikino y’amahirwe byemejwe ko bizafungurwa mu byiciro nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Ariko ngo amabwiriza agenga iyi ngingo akazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda.

Imikino y’amahirwe izwi nka “Betting” yakomorewe nyuma y’amezi agera kuri 7 ifunzwe kubera icyorezo cya Corona Virusi cyagaragaye mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

Abaturage kandi bongeye kwibutswa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorero cya Corona Virusi, bubahiriza inama za Minisiteri y’ubuzima nko; kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi gashoboka, no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi. Izi zikaba ari zimwe mu ngamba zizanagenderwaho hafungurwa ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda, iterana nyuma y’iminsi 15 aho harebwa uko icyorezo cya Corona Virusi gihagaze hagendewe ku makuru atangwa n’inzego z’ubuzima, aya makuru niyo agenderwaho hafatwa izindi ngamba nyuma yo kubona uko gihagaze mu gihugu.

 

 

DomaNews.rw

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

2 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

22 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

23 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

23 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

24 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago