Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje amatariki Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 23 rizaberaho ariko hubahurizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, PSF batangaje ko imurikagurisha ryari ryarasubitswe kubera COVID-19 rizaba kuva tariki ya 11 Ukuboza kugeza 31 Ukuboza 2020.
Ibi PSF yabitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, nyuma y’aho ryari ryari ryarasubitswe ntiribe muri Nyakanga nk’uko byari bimenyerewe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, n’ u Rwanda muri Rusange.
Iri murika ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bihuriza hamwe abantu b’ingeri zose baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, rikazabera i Gikondo mu mujyi wa Kigali aho rizanzwe ribera.
Iri Murikagurisha rimaze kumenyerwa mu Rwanda ko riba buri mwaka, ubu rigiye kuba ku ncuro ya 23, kuva mu mwaka w’ 1978 ryatangira, aho rihuza abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi, bakamurika ibikorwa byabo ahahurira abantu benshi batandukanye.
Uyu mwaka wa 2020, rikaba ryarahuriranye n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ritaba mu gihe abantu bari bamenyereye.
Kuri ubu Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rukaba rwafunguye imiryango ku bashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo muri iri murikagurisha rigiye gusoza umwaka.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…