Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje amatariki Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 23 rizaberaho ariko hubahurizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, PSF batangaje ko imurikagurisha ryari ryarasubitswe kubera COVID-19 rizaba kuva tariki ya 11 Ukuboza kugeza 31 Ukuboza 2020.
Ibi PSF yabitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, nyuma y’aho ryari ryari ryarasubitswe ntiribe muri Nyakanga nk’uko byari bimenyerewe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, n’ u Rwanda muri Rusange.
Iri murika ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bihuriza hamwe abantu b’ingeri zose baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, rikazabera i Gikondo mu mujyi wa Kigali aho rizanzwe ribera.
Iri Murikagurisha rimaze kumenyerwa mu Rwanda ko riba buri mwaka, ubu rigiye kuba ku ncuro ya 23, kuva mu mwaka w’ 1978 ryatangira, aho rihuza abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi, bakamurika ibikorwa byabo ahahurira abantu benshi batandukanye.
Uyu mwaka wa 2020, rikaba ryarahuriranye n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ritaba mu gihe abantu bari bamenyereye.
Kuri ubu Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rukaba rwafunguye imiryango ku bashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo muri iri murikagurisha rigiye gusoza umwaka.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…