Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje i Praia muri Cap-Verde mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika izaba mu mwaka wa 2022 muri Cameroun
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi berekeje muri Cap-Verde, aho bagomba gukina umukino n’iki gihugu mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.
Muri uru rugendo, ikipe y’igihugu yahawe indege yihariye ya Rwandair igomba kubajyana ikazanabagarura, aho baza kunyura i Cotonou muri Benin mu rugendo ruza kumara amasaha ane, bakahava bakomeza i Praia muri Cap-Verde naho bagakoresha amamasaha ane.
Ku rutonde Mashami Vincent yatangaje ku munsi w’ejo, 21 ni bo bahagarutse I Kigali, bakazahurira muri Cap-Verde na Mukunzi Yannick ukina muri Sweden, ndetse na Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi mu gihe Kevin Monnet-Paquet we atigeze yitabira ubutumire yahawe.
Abakinnyi 23 b’Amavubi bitabajwe ku mukino wa Cap-Verde:
Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).
Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).
Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).
Ikipe y’igihugu “Amavubi” igiye muri Cap Verde mu mukino uzayihuza n’ikipe yo muri ki gihugu kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo 2020, umukino wo kwishyura ukazabera i Kigari kuya 18 Ugushyingo 2020. Uyu ukaba ariwo mukino wambere ugiye guhuza aya makipe mumateka y’umupira w’amaguru.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…