UBUZIMA

Mu Rwanda: COVID-19 imaze guhitana batanu mu minsi itatu gusa, umuntu wa 41 yitabye Imana

Icyorezo cya Corona Virusi cyahitanye umuntu wa 41, hagaragara abashya 50 bacyanduye.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, rivugako abantu bashya 50 basanzwemo iyi ndwara mu bipimo 2,860 byafashwe, umugabo w’imyaka 88 w’i Rwamagana akaba yabaye umuntu wa 41 ihitanye, hakaba hakize 7.

Mu bantu bashya bagaragaye ko banduye uyu munsi, 27 babonetse i Kigali muri Gereza ya Nyarugenge, Kirehe 6, Rubavu 12 bapimwe mu gace kibasiwe kurusha utundi, Rwamagana 5.

Kuva kuwambere w’iki cyumweru turimo, hamaze gupfa abantu 5 bahitanwe na COVID-19, mu gihe mu minsi itatu gusa hamaze kugaragara abantu bashya banduye 90,  bikaba bigaragaza izamuka ry’imibare y’abandura bashya bitandukanye n’uko byari bisanzwe mu minsi yashize.

Ibi bikaba byatumye umubare w’abamaze kwandura bose hamwe kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda uba 5,312 naho abamaze gukira bose hamwe ni 4,974, mu gihe abakirwaye ari 297, abamaze gupfa ari 41.

 

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

5 hours ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

10 hours ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

12 hours ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

12 hours ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 day ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

1 day ago