Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje ibitaro byose bya Leta ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 byajya bivura abarwayi ba COVID-19 hagendewe ku bwishingizi bafite ubwo aribwo bwose harimo n’abafite mituweri.
Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko hari hashize amezi agera kuri 11 Leta ariyo yishingira abarwayi ba COVID-19 haba mu kubishyurira, gufatwa ibipimo ndetse no kubitaho mu gihe baba bari gukurikiranwa n’abaganga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu icyorezo kimaze kugera hirya no hino mu gihugu kandi n’ibigo by’ubwishingizi byamaze kwemera ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.
Ati “Impamvu ni uko uburwayi buri mu gihugu cyose, abarwayi bashobora kujya mu mavuriro atandukanye, ikindi ariko twamaze kuvugana n’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda byatwemereye ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.”
Yakomeje agira ati “Ibi bizafasha abantu kubera ko amavuriro nayo arabegereye kandi bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye nk’abarwaye za Asthma cyangwa HIV.”
Ubusanzwe kuva ku gupimwa COVID-19, bikagaragara ko umuntu yayanduye agahita ajyanwa mu bitaro byabugenewe [Treatment Centers], abaganga bakamwitaho kuzageza ubwo azakira icyorezo agataha, yishingirwaga na Leta 100%. Bivuze ko ari Leta yishyuraga ibisabwa byose.
Minisitiri Dr Mpunga yavuze ko Leta yari imaze amezi arenga 11 yita ku barwayi ba COVID-19, ariko kuri ubu bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abandura ndetse n’amikoro y’igihugu agenda aba make hafashwe icyemezo cy’uko bazajya bivuriza ku bwishingizi baba bafite ubwo aribwo bwose.
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye, Leta yagerageje kubishyurira amezi 11 yose ariko biragaragara ko ubushobozi bugenda buba buke, ntawo leta yakomeza kwishyurira abantu bose ngo ibishobore.
Kuva muri Nzeri 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19, aho imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi bagera ku 2800 bari kuvurirwa mu rugo.
Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu. Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.
Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…