Ministeri y’Uburezi yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, imenyesha abafatanyabikorwa bose ko ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali aba afunze.
Mu Itangazo Ministeri y’Uburezi yarishyize kuri Twitter, rivuga ko rivuga ko amashuri yose, ay’incuke, abanza, n’ayisumbuye (aya Leta n’ayigenga) abarizwa muri Kigali afunze kuva ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Rivuga ko amashuri ashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga aho bishoboka.
Iri tangazo rivuga ko Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo bagakomeza guhabwa service z’ingenzi.
Amashuri yose atabarizwa muri Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Tariki 07 Mutarama 2021, nibwo Minisiteri y’Uburezi yari yatangaje ko Ibyiciro by’amashuri byari byarasigaye bitarafungurwa bizatangira tariki ya 18 Mutarama 2021.
Iri tangazo rikaba ritareba Ibigo by’Amashuri byo hanze ya Kigali kuko bo abana bagomba gutangira amashuri nk’uko byari byatangajwe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…
Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…
View Comments
Yego abanyarwanda twese nimureke dufatanye mukurwanya Corona virus pandemic hakurikizwa amabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima na OMS,dusenga n'Imana ngo itwongerere imbaraga.Murakoze!