UBUZIMA

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabimburiye abandi bayobozi gufata urukingo rwa COVID-19

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu babimburiye abandi banyarwanda gukingirwa Covid-19.

Advertisements

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu gihugu hose hatangiye ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Covid-19, nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rwakiriye inkingo za mbere zakozwe n’ibigo birimo AstraZeneca na Pfizer.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel wafatiye Dose yambere y’urukungo rwa COVID-19 ku bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro,avuga ko yiyumva neza mu mubiri ku buryo n’Abanyarwanda bose bakwitabira uru rukingo nk’uko inzego nkuru z’igihugu zikomeje kubibashishikariza.

Kuri uyu wa Kane, hiriweho ibikorwa byo gukwirakwiza izo nkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima, kugira ngo ibikorwa byo gukingira bitangire nta kibazo na kimwe gihari.

Mu duce dutandukanye, abakora mu nzego z’ubuzima kuva ku bakora mu bigo bya Leta, amavuriro, ibitaro, abageze mu zabukuru n’abandi bazindukiye kuri site zatoranyijwe, bategereje guhabwa urukingo rwitezweho gufasha igihugu gukingira Covid-19, bikaba umuryango uganisha ku gusubiza ibintu mu buryo ibikorwa by’iterambere bigasubukurwa uko byahoze.

Biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2022, 60% by’Abanyarwanda bazaba bamaze gukingirwa ari nabwo hazaba hari icyizere cyuzuye cyo guhashya ubwandu bushya.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago