UBUZIMA

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabimburiye abandi bayobozi gufata urukingo rwa COVID-19

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu babimburiye abandi banyarwanda gukingirwa Covid-19.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu gihugu hose hatangiye ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Covid-19, nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rwakiriye inkingo za mbere zakozwe n’ibigo birimo AstraZeneca na Pfizer.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel wafatiye Dose yambere y’urukungo rwa COVID-19 ku bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro,avuga ko yiyumva neza mu mubiri ku buryo n’Abanyarwanda bose bakwitabira uru rukingo nk’uko inzego nkuru z’igihugu zikomeje kubibashishikariza.

Kuri uyu wa Kane, hiriweho ibikorwa byo gukwirakwiza izo nkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima, kugira ngo ibikorwa byo gukingira bitangire nta kibazo na kimwe gihari.

Mu duce dutandukanye, abakora mu nzego z’ubuzima kuva ku bakora mu bigo bya Leta, amavuriro, ibitaro, abageze mu zabukuru n’abandi bazindukiye kuri site zatoranyijwe, bategereje guhabwa urukingo rwitezweho gufasha igihugu gukingira Covid-19, bikaba umuryango uganisha ku gusubiza ibintu mu buryo ibikorwa by’iterambere bigasubukurwa uko byahoze.

Biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2022, 60% by’Abanyarwanda bazaba bamaze gukingirwa ari nabwo hazaba hari icyizere cyuzuye cyo guhashya ubwandu bushya.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago